Abanyeshuri bishwanyagurijeho imyenda y’ishuri nyuma y’ibizamini bavugishije benshi-Amafoto

Nyuma yuko abanyeshuri basoje ikizamini cya Leta mu Burundi gisoza amashuri y’isumbuye mu mujyi wa Bujumbura, bagaragaje amafoto ndetse n’amashusho bishwanyaguriyeho imyenda y’ishuri mu rwego rwo kwerekana ibyishimo byabo, ibintu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Amahuriro y’abarimu mu gihugu cy’u Burundi avuga ko bibabaje kubona hari abana basoje amashuri yisumbuye biha kwishwanyagurizaho imyenda y’ishuri bari bambaye.

Iyi myifatire yabo yanenzwe n’abatari bake babibonye

Hari amajwi yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga y’umuyobozi mukuru w’ishuri yerekana imyifatire iteye isoni yabanjirije ibikorwa byo kwishwanyagurizaho imyenda, aho yavugaga ko hari ababanje kwishwanyagurizaho imyenda bakiri mu ishuri bakanatuka ndetse bakandagaza abarimu babo.

Uyu muyobozi yanatangaje ko abayoboye iri ishuri aba bana bigagaho bamaze gufata icyemezo cyuko nta mapuro zigaragaza amanota bazaha aba banyeshuri.

Mu itangazo amasendika y’abarimu ahuriye mu ihuriro COSSESSONA yasohoye ku munsi wa Kabiri, ahanura abo banyeshuri kubahiriza imyambaro y’ishuri nka bimwe mu bihesha ikuzo amashuri bize.

COSSESSONA isaba Leta gusubiramo amategeko agenga amashuri, igakurikiranira bugufi amashuri amwe amwe bavuga ko asa nk’aca ukubiri n’intumbero yo kurera.

Perezida Pierre Nkurunziza na we yarabigaye

Jean-Claude Karerwa uvugira umukuru w’igihugu yatangaje ko icyo kibazo cy’aba banyeshuri cyaganiriweho mu nama y’umutekano yari iyobowe na Perezida Nkurunziza ku munsi wa Kabiri.

Yatangaje ko imyifatire nk’iyo atari iy’abana barezwe mu muco wa Kirundi.

Bwana Karerwa avuga ko umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza anegura imyifatire y’abanyeshuri bitaburiyeho imyambaro y’ishuri.

Gusa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bwana Karerwa yatangaje ko nta byemezo bizafatirwa abo bana.

Ati “abana ni ab’ u Burundi, bararengereye, bakoze ibidakorwa, tuzabwira ababyeyi babo babafatire ibyemezo imuhira, babahanure, icyo nicyo gihano gihambaye cyane”.

Karerwa avuga ko gufatira ibindi bihano aba bana ari ukwihuta cyane

Ati “Mu bisanzwe nta ngingo iteye ukubiri n’uburenganzira bwa muntu ishobora kujya mu bikorwa. Umwana agize amakosa nk’ariya, igihano si ukumwima urupapuro rw’amanota. Turamenyesha abana ko nta ngingo idasanzwe bazafatirwa”

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo