Abanyeshuri basanzwemo Covid-19 mu bigo 3 byo mu Majyepfo

Ibigo bitatu by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Gisagara na Nyamagabe, byasanzwemo abanyeshuri banduye icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Ku wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, nibwo Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yabwiye abanyamakuru ko hatangiye igikorwa cyo gupima abanyeshuri abarimu n’abakozi kugira ngo harebwe niba nta banduye COVID-19 barimo ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, nibwo mu bigo byamaze gupimwa mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye COVID-19, naho mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye iki cyorezo.

Mu Karere ka Gisagara hapimwe abagera kuri 40 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa basangamo icyenda banduye n’abandi bane bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu bwa COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamgabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 biganjemo abiga bataha iwabo n’abandi bake biga baba mu bigo by’amashuri.

Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bamaze gushyira abagaragayeho ubwandu ukwabo kugira ngo batanduza abandi kandi bari kureba uko hapimwa benshi kugira ngo hamenyekana uko icyorezo gihagaze mu bigo by’amashuri.

Ati “Kugira ngo tumenye uko icyorezo gihagaze turi kureba uko twafatanya n’izego z’ubuzima kugira ngo hapimwe abantu benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, na we yavuze ko mu banyeshuri icyenda bagaragayeho ubwandu harimo barindwi baturuka mu nkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo n’abandi babiri biga bataha iwabo mu giturage.

Yavuze ko abanduye bamaze kubakura mu bandi babashyira ukwabo kandi ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bagiye gushaka uko hapimwa abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu bigo byose mu Karere.

Ati “Twabimenye nimugoroba igisigaye ni ukubakurikirana kandi turimo gukurikirana kugira ngo turebe niba hari abandi banduye. Turashaka uko tuza gupima no mu yandi mashuri turebe uko bihagaze.”

Mu Karere ka Nyanza naho mu bapimwe bagera kuri 40 muri G.S Kavumu Islamic hagaraye abagera kuri 24 bagaragaza ibimenyetso bya COVID-19.

Igikorwa cyo gupima COVID-19 mu bigo by’amashuri mu Ntara y’Amajyepfo cyatangijwe mu Turere twose kandi kiracyakomeje.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko ishuri rizajya rigaragaramo umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus rizajya rihita rihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu mu bantu benshi.

Minisitiri Uwamariya asobanura uko igikorwa cyo gupima kizagenda yagize ati “Ni igikorwa twateguye dufatanyije na MINISANTE na RBC, abagomba gupimwa mu gihugu hose ni 3,000 harimo abanyeshuri 2,500 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abanyeshuri 500 bo muri za Kaminuza zitandukanye. Ntabwo dupima abanyeshuri bose, ni ugufata bake bake ngo turebe uko bimeze.

Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko "igiteganyijwe mu mabwiriza mu gihe twasanga hari umwana umwe cyangwa benshi bari mu kigo baranduye icyo cyoretazo, ntabwo amashuri yose mu gihugu azahita afunga, ahubwo hazarebwa igikorwa ku hagiye haboneka ikibazo, muzi ko kuri buri shuri hari ibyumba byateguwe bishobora kujyamo abo bana mu gihe bibaye.

"Amabwiriza tugenderaho avuga ko niba mu kigo runaka habonetse abana benshi barwaye, abandi bagombaga kujya muri icyo kigo bazaba baretse tubanze dukemure icyo kibazo cyagaragaye. Ntabwo twakohereza abana ahantu havutse ikibazo, ubwo ibizakorwa tuzabimenya nyuma yo kubona ibizava mu isuzuma”.

Ibi bibaye mu gihe abanyeshuri bari mu cyiciro cy’abari basigaye mu rugo na bo bari gusubira ku ishuri guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 19 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2020, ni ukuvuga abo mu mwaka wa 1,2 n’uwa 4 b’amashuri yisumbuye ndetse na TVET(Level 3) bacumbikirwa.

Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo