Abanyeshuri barihirwa na FARG  muri  Kaminuza ya SJITC i Nyamirambo  baratabaza

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya St.Joseph Integrated Technical College (SJITC) i Nyamirambo barihirwa n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) baravuga ko babayeho mu buzima bubi nyuma y’uko FARG yohereje amafaranga ya buruse y’amezi arindwi , ikigo kikabaha atanu andi abiri ntikiyabahe.

Bavuga kuri iki kibazo aba banyeshuri bashimangiye ko mugenzi wabo ubahagarariye yababwiye ko ikigo cyigurije amafaranga yabo.

Umwe ati’’Ni ukuvuga ngo mu kwezi kwa Gatandatu , FARG yohereje amafaranga y’amezi arindwi , baduhereza amezi ane ’’

Uyu munyeshuri avuga ko bakimara guhabwa ayo mezi ane bahise bajya mu karuhuko gatoya aho babwiwe ko asigaye bazayahabwa bagarutse ku ishuri ngo baraje bamara ukwezi ntayo babonye.

Nyuma baje kubaza impamvu ubuyobozi bubaha ay’ukwezi kumwe gusa ngo bakunze kubaza bakabwirwa buri gihe ko bazayabona mu cyumweru gitaha ariko umunsi wagera ntibayabone.

Aba banyeshuri bavuga ko baje kwitabaza ubahagarariye akajya ababwira ko ikibazo cyabo kirimo kwigwaho ariko ngo byaje kurangira yeruye ababwira ko ikigo cyigurije aya mafaranga.

Aba banyeshuri kandi bavuga ko babayeho mu buzima bubi dore ko bamwe basabwa kujya gukorera amafaranga kugira ngo babone uko bishyura amazu babamo no kubona uko babaho.

Sibyo gusa ngo hari n’ababura uburyo bagera ku ishuri kuko nta mafaranga yo gutega bisi babonye bityo ugasanga hari abaza ku ishuri baje gukora ikizamini gusa kandi batarize kubera kubura ubushobozi .

Umuyobozi uhagarariye iyi Kaminuza , Frère Sebakiga Pie yabwiye Radio1 dukesha iyi nkuru ko impamvu aba banyeshuri batabonye aya mafaranga asigaye ari ukuba hari utubazo twagiye tuvuka mu bijyanye n’imari y’iki kigo ariko ko utwo tubazo ari ibanga kuko atadutangaza.

Uyu muyobozi yashimangiye ko aba banyeshuri bahabwa amafaranga y’ukwezi kumwe ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo,2017 naho ay’ukundi kwezi bakazayabona bitarenze tariki 15 z’uku kwezi.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo