Abanyeshuri ba RDC biga i Burundi bari gufungwa umusubirizo

Abanyeshuri bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biga i Bujumbura mu Burundi kuva uyu munsi ku wa Mbere bahagaritse kujya kwiga kuko bavuga ko bari gufungwa umusubirizo.

Uhagarariye ishyirahamwe ry’aba banyeshuri biga muri za kaminuza mu Burundi yabwiye BBC ko kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize bamaze gufunga bagenzi babo bagera kuri 90.

Inzego zishinzwe umutekano mu Burundi ntacyo ziratangaza kuri aya makuru.

Vital Cirhuza uyobora ishyirahamwe ry’aba banyeshuri avuga ko bose hamwe ari abanyeshuri bagera ku 7,000.

Agira ati "Bari kudufunga ngo ibyangombwa dufite byo kuba mu Burundi ntabwo byemewe, kandi ntibigeze babitumenyesha mbere kandi nibyo hafi ya twese dukoresha".

Aba banyeshuri bakoresha amakarita ya CPGL, aya yemerera abaturage b’ibihugu (Burundi, DR Congo n’u Rwanda) bigize uyu muryango kuba muri ibi bihugu nibura amezi atatu.

Cirhuza avuga ko ubusanzwe nyuma y’amezi atatu bajya ku mupaka akongera bakabona uburenganzira bwo kuguma mu Burundi, ariko ubu ngo abategetsi ntibari kwemera ibi byangombwa.

Mu gihe gito gishize Leta y’u Burundi yatangaje ko abanyamahanga baba mu Burundi bagomba kuba bafite Visa ibemerera kuba mu Burundi mu byangombwa byabo.

Aba banyeshuri bavuga ko bumvaga ibi bitabareba kuko u Burundi muri mu muryango umwe na DR Congo wa CPGL, kandi ikarita za CPGL zikaba zidaterwamo Visa.

Cirhuza ati "Ntibigeze baduteguza, bo baravuga ngo babitangaje mbere ariko na Ambasade yacu hano ntabyo izi. Ubu twese dufite ubwoba".

Kuki bahagaritse kwiga

Cirhuza avuga ko ari abanyeshuri benshi bashobora gufatwa bagafungwa nka bagenzi babo ubu bafunze, akavuga ko kuri kaminuza zimwe na zimwe hari umubare munini cyane w’abava muri Congo.

Ati "Twahagaritse kujya kwiga kugira ngo nibura ababishinzwe bagire icyo bakora, umwanya w’umunyeshuri ni mu ishuri si muri kasho (Cachot).

"Iki ni ikibazo abategetsi b’ibihugu bashobora kuganira kikarangira, ni ikibazo cya dipolomasi, twebwe ntabwo dukwiye kuba turi gufungwa, baduha igihe tukitegura ariko ntibadufunge".

U Burundi na Congo bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu bya Politiki, mu kwezi kwa Gatandatu Perezida Felix Tshisekedi wari umaze gutorwa yasuye u Burundi.

Vital Cirhuza avuga ko bamwe mu bafashwe ubu bamaze gusubizwa muri Congo, ko bamenye ko hari n’abandi bagenzi babo bafashwe ejo ku Cyumweru.


Aba ni abanyeshuri bo muri Congo ubwo bari bafashwe na Polisi mu minsi ishize

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo