Abanyeshuri 8 bagiye mu Bushinwa kwihugura ku ikoranabuhanga ririmo n’irya 5G

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga wa Huawei yise ’Seeds for the future’, abanyeshuri 8 bo muri Kaminuza zitandakunye zo mu Rwanda bagiye kwihugura mu bijyanye n’ikorabuhanga mu Bushinwa, basabwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bazakurayo.

Muri iyi gahunda, abanyeshuri bagiye mu Bushinwa bajya ku cyicaro gikuru cya Huawei bagakoresha Laboratoire zaho z’Ikoranabuhanga mu rwego rwo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo iba yaratoranyijwe mu yindi.

Aba banyeshuri bajya mu Bushinwa kandi, bahuzwa n’abantu bashobora kuba bagira inama babagira ku mishinga yabo kugira ngo bazabashe kuyikora neza.

Abanyeshuri bajya mu Bushinwa binyuze muri iyi gahunda, batoranywa nyuma yo gutanga imishinga ikagenzurwa nyuma abatoranyijwe bagakora n’ikizamini cyannditse.

Mu gutoranya imishinga myiza kandi, harebwa imishinga irebana no gukemura ibibazo by’abaturage, uburyo imishinga yanditse n’uburyo izashyirwa mu bikorwa.

Si ibi gusa birebwa kugira ngo umunyeshuri n’umushinga we bitoranywe kuko ngo no kwandika umushinga ntibihagije aho ahamagazwa agakora n’ikizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro (Interview) harebwa niba koko ibyo yanditse azashobora kubishyira mu bikorwa.

Iyo mishinga baba baratanze n’ubundi iyo bagarutse mu gihugu ni yo bakomeza gukoraho ndetse bakanayakoraho ibitabo bandika basoza amasomo yabo muri Kaminuza.

Mu kubyaza umusaruro iyi gahunda, imishinga aba banyeshuri bakora, ni igamije guteza imbere abanyarwanda (iyo mu buhinzi, gutwara abantu n’ibintu/Transport, Ubucuruzi/Business n’ibindi).

Ntibigarukira kandi gusa kujya kwihugura mu Bushinwa kuko abarangije muri iyi gahunda bashakirwa akazi aho usanga bakora mu bigo bitandukanye cyane cyane by’ikoranabuhanga.

Abagiye mu Bushinwa kuri iyi nshuro, bazahugurwa ku ikoranabuhanga rya 5G, big Data, artificial intelligence n’ibindi bakanigishwa ururimi rw’Igishinwa n’umuco wabo.

Ayinkamiye Regine wiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK nk’umwe mu banyeshuri 8 bagiye kujya kwihugura mu Bushinwa, yishimiye aya mahirwe avuga ko agiye gukora cyane kugira ngo agire icyo akemura mu gihugu cye.

Regine afite umushinga wo gukora ikoranabuhanga rizajya rifasha abanyarwanda aho bari hose kumenya aho imodoka zigeze kugira ngo bikemure ikibazo cyo kwirirwa ku mihanda bategereje imodoka batazi aho zigeze, ni umushinga avuga ko yatekerejeho nyuma yo kubona ikibazo cya Transport kiri mu gihugu.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Paula Ingabire ashyikiriza Idarapo ry’igihugu aba banyeshuri anabasezera, yashimye iyi mikoramire y’u Rwanda na Sosiyeti Huawei.

Ati “Leta yifuza gukorana n’abikorera nka Huawei, gusa imikoranire ntigarukire gusa mu ikorabuhanga ahubwo ikanakomereza mu kubaka ubuhanga mu rubyiruko rwacu. Biciye muri ubu bushake bw’ibikorwa by’iyongerabumenyi mu bakiri bato igihugu cyacu kizakomeza gutera imbere".

Minisitiri Paula akomeza ati “Ndashaka gushimira Huawei na none kuri ubu bufatanye bwayo na Leta y’u Rwanda, nizera ko ubu bufatanye buzadufasha kuzamura ubukungu bw’igihugu cyacu n’abagituye".

Yang Shengwan uhagarariye Huawei mu Rwanda yishimiye uburyo iki gikorwa cyo gutwara abayeshuri b’abanyarwanda mu Bushinwa kigenda abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bazakurayo.

Ubwa mbere hagiye abanyeshuri umunani no kuri iki cyiciri cya Kabiri hagiye abandi umunani, bamara igihe cy’ibyumweru bibiri na bitatu mu Bushinwa bihugura mu ikoranabuhanga. Ni gahunda idafite igihe kizwi cyavugwa izamara gusa ngo mu gihe cyose Huawei igikorera mu Rwanda izakomeza kubaho.

Abagiye kuri iyi nshuro, ni abo muri Kaminuza eshanu zirimo Kigali Independent University (ULK), University of Rwanda (UR), INES, UNILAK na UTB.


Aba banyeshuri bagiye mu Bushinwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga wa Huawei


Minisitiri Paula ashyikiriza abanyeshuri idarapo ry’Igihugu

Ibindi urabisanga muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo