Abanyeshuri 13 ba UR bafatiwe mu birori

Abanyeshuri 13 ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, bafatiwe mu munsi mukuru wo kwizihiza isabukuru ya mugenzi wabo bivuze ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare, bwongeye kwibutsa abaturage cyane cyane urubyiruko kudakerensa iki cyorezo cya Covid19.

Aba banyeshuri uko ari 13 bafashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri, bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo witwa Ihorindengera Anita yizihirijwe mu rugo aho acumbitse mu kagari ka Barija mu Mujyi wa Nyagatare.

aba banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bacumbikiwe kuri station ya Police ya Nyagatare, aho bumvikana bicuza ibyo bakoze bagahamya ko batazongera kugwa mu makosa nk’aya ahembera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny avuga ko nubwo aba bafashwe bagiye kwigishwa ndetse bakanacibwa n’amande y’amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu nk’uko yashyizweho na Njyanama y’akarere ka Nyagatare, ngo ntibikwiye na gato ko urubyiruko rwiga muri Kaminuza arirwo rwakomeza kwica amabwiriza yo kwirinda covid19, akanibutsa ariko ko kugira ngo icyi cyorezo cyiranduke bisaba kwirinda kwa buri wese.

Si ubwa mbere mu karere ka Nyagatare hafatiwe abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko mu bihe bitandukanye hari abafatwaga bakigishwa bakanacibwa amande kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19 bakoze ibikorwa bitandukanye ariko byose bihuriye ku mwihariko wo gukwirakwiza icyi cyorezo.

Uko iminsi yicuma icyorezo cya Covid-19 kirushaho gukaza umurego, ndetse n’abacyandura bagakomeza kwiyongera, ari na yo mpamvu abantu bagirwa inama yo gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yose yo kukirinda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo