Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura-Umugore wa Barafinda-Video

Umugore wa Barafinda noneho wariye Karungu avuga ko abanyarwanda benshi ngo bari kurira kubera abantu babo bari kubura, ibyo akabishinja Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB abishingira ko ngo nta musivili washobora gushimuta umuturage.

Avuga ko ngo abwira Leta guhindura igahanura abo bantu bashimuta abantu ngo kuko uwo mutima atari uwa kimuntu, ngo nibadahindura bazabona ibyago n’amakuba.

Ati "Ndabahanuriye ndi umudamu wa Barafinda, biriya nibatabivamo bazazanira abana babo umuvumo n’abuzukuru n’abuzukuruza babo".

Umugore wa Barafinda aravuga ibi mu gihe umugabo we Barafinda yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ngo azarwitabe ku cyicaro gikuru cyarwo tariki 10 Gashyantare 2020 agire ibyo asobanura (kugeza ubu ibyo yabajijwe kuri uyu wa Mbere ntibiramenyekana).

Umva byinshi umugore wa Barafinda yagarutseho yarakaye cyane, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo