Abanyarwanda baba i Burayi bigaragambije bashaka ko Idamange arekurwa

Abanyarwanda bamwe mu mijyi imwe y’iburayi bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ifungwa rya Idamange Yvonne.

Imbere y’inyubako z’abahagarariye u Rwanda muri bimwe mu bihugu Iburayi, bumvikanye bavuga ko "bitabye Idamange" mu butumwa yatanze muri video yatangaje kuwa mbere.

Mu mijyi ya Bruxelles, Geneva na Paris habonetse amashusho y’abigaragambya bamagana ifatwa rya Idamange ushinjwa ibyaha birimo "guteza imvururu muri rubanda".

Abahagarariye u Rwanda muri ibyo bihugu ntacyo baratangaza kuri iyo myigaragambyo. Umuvugizi w’ubugenzacyaha mu Rwanda yavuze ko ho nta myigaragambyo yahabaye kubera ibyavuzwe na Idamange.

Abigaragambya Iburayi bita Madamu Idamange "intwari", bavuga ko yatinyutse kuvuga ibyo atekereza. Banenga ubutegetsi mu Rwanda kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Amashusho yatangajwe na bamwe bigaragambije imbere ya ambasade y’u Rwanda i Bruxelles:

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bufunze umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne bumurega ibyaha birimo "guteza imvururu muri rubanda" no "kwigomeka ku buyobozi".

Kuva mu kwezi gushize, Idamange yabonetse kuri konti ye yo ku rubuga rwa YouTube atanga ibitekerezo birimo ibinenga imigirire y’ubutegetsi mu kwibuka jenoside, uko abarokotse bafatwa, kurwanya coronavirus n’ibindi.

Ku wa mbere Madamu Idamange yashyize video kuri YouTube asaba abantu ko ku wa kabiri bahurira ku biro by’umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya, yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame yapfuye atakiriho, ibyo atagaragarije ibimenyetso.

Thierry Murangira, umuvugizi w’ubugenzacyaha (RIB), yabwiye BBC ko mu byo Idamange atangaza kuva mu kwa mbere birimo imyitwarire "ivanzemo politiki, ibigize ibyaha n’ibigaragaraza ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe."

Ati: "Ejo [kuwa mbere] rero amaze gushyira hanze video ishishikariza abantu guteza imvururu, kandi ibyo ari ibikorwa bihanwa n’amategeko, yarafashwe arafungwa..."

Murangira, avuga ko ku nyungu z’ubutabera "hazarebwa niba bidakenewe ko asuzumwa indwara zo mu mutwe."

Muri video yatangaje mbere, Idamange ufite abana bane, yavuze ko "nta kibazo afite cy’ubuzima" ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk’uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga.

Itangazo ry’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PS-Imberakuri - igice kitemewe n’amategeko mu Rwanda - rivuga ko Idamange "...yatangiye gutotezwa kuva aho ahagurukiye agashira amanga..." mu gutanga ibitekerezo bye.

Iri tangazo rivuga ko ifatwa rya Idamange "ryongeye kugaragaza ko Leta ya FPR yamaramaje mu kudadira ubwisanzure mu bitekerezo".

Murangira avuga ko imyigaragambyo Idamange yahamagariye abantu kuzamo ntayabaye kuko "...Abanyarwanda bazi icyo bashaka, kuri iki gihe badakeneye kwigaragambya."

Idamange afungiye kuri polisi i Remera, yemerewe guhitamo umwunganira mu mategeko n’umuryango we wemerewe kumusura, nk’uko Murangira abivuga.

Avuga ko iperereza n’isesengura ku byo Idamange yatangaje kuri YouTube rikomeje, dosiye imurega ikazashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe kitarenze iminsi itanu.

BIGARAGAMBIJE BASABA KO IDAMANGE YVONNE AREKURWA || UKO HIRYA NO HINO BYARI BYIFASHE

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 18-02-2021

Yewe iwacu i Rwanda nabonye ntakijya kibakanga nibisakurize kuko bafite Aho babivugira