Abanyamakuru  bavuze amagambo akomeye  ku ifungurwa rya  Cyuma Hassan... banenga RMC

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rugize umwere umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan rugategeka ko ahita afungurwa, bamwe mu banyamakuru bagenzi be banenze Urwego rw’Abanyamakuru Rwigenzura (RMC) kuko rwamwihakanye ndetse bashimira ubutabera bw’u Rwanda ku kureba kure.

Aganira na Umubavu Tv Online ,Umunyamakuru wa Ireme News,Ntwari John Williams avuga ko atavuga ko Niyonsenga yagizwe umwere kuko yari asanzwe ari umwere kuko nta cyaha yakoze ndetse ko kuba Urwego Rwigenzura rw’Abanyamakuru (RMC) kuba rwaramwihakanye nyuma urukiko rwagendera ku ngingo z’amategeko rugasanga ariwe ni igisebo ku rwego rw’abanyamakuru.

Ati’’Rufite byinshi rukora byiza ariko iyo bigeze mu kurenganura abanyamakuru bari mu kaga rurabitaza, iyo ni inenge bagomba gukosora’’

Ngo kuba urukiko rugaragaje ko Niyonsenga ari umwere ni iby’icyubahiro ni ibyo kwishimirwa.

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko inkuru Niyonsega Dieudonne yakoraga ziryana mu matwi y’abadashaka kuzumva bityo ko aricyo cyatumye afungwa ati’’, nubwo hari igihe bagutwika bakakugira ivu n’umuyonga hari igihe uzuka ari naho ruzingiye kuba yarafunzwe’’.

Akomeza avuga ko izi nkuru zakagombye gufasha Leta kumenya aho bitagenda neza hamwe iba itigereye , aho abakozi bayo bayibeshya kuko bafite izindi nyungu bararikiye barwanaho.

Zikayifasha kumenya ahari intege nkeya ndetse n’ahantu hari ibififitse Leta igashaka uko ibisabanura gusa ngo ikibabaje ni uko abagatanze amanota kuri izo nkuru aribo bayibeshya bakayifatisha ibyemezo bibi ati’’Bagakomeza kugenda babihishira , inkuru z’umuturage ntizigere aho zakagombye kugera’’

Ngo usanga hano mu Rwanda umunyamakuru wubashywe witwa ko ari uw’umwuga ari wawundi usingiza gusa aho avuga umuhanga wubatswe wuzuye kandi mu by’ukuri uwo muhanda urimo ibinogo ati’’Ugerageje kuvuga ukuri byitwa ko asebya igihugu’’

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi ,Gatera Stanley aganira na Umubavu Tv Online yavuze ko yishimiye ifungurwa rya Niyonsenga ndetse ko ari ibintu bidashoboka hagakozwe ibirori byo kumwakira .

Abajijwe ku bijyanye no kuba nta banyamakuru bigeze bakurikirana iby’urubanza rwa Niyonsenge ngo barutangaze mu binyamakuru bakorera , Gatera yavuze ko biterwa no kuduhuza kugaragara hagati mu banyamakuru.

Abajijwe ku kuba Urwego rw’Abanyamakuru Rwigenzura (RMC) rwarihakanye Niyonsenga ruvuga ko atari umunyamakuru, Gatera avuga ko yemezako ariwe .

Ati’’Twakabaye dushyira hamwe tukarega ririya geteko kuko ruriya Rwego ntabwo rwemewe , nta buzima gatozi rugira.Ubwose wambwira gute Ikinyamakuru cyanditswe cyamewe wambwira ngo ikarita yacyo ntabwo yemewe’’

Gatera atanga urugero ku kudahuza kw’abanyamakuru yavuze ko mu minsi ishize Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , rwashyizeho gahunda yo gufasha ibitangazamakuru byagizweho ingaruka na Covid-19 , bamwe bakayihabwa abandi bakimyiza imoso.

Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye akaba yaratawe muri yombi tariki 15 Mata 2020.

Uyu munyamakuru yaregwaga ibyaha birimo inyandiko mpimbano, no kutubahiriza amabwirizwa ya Covid-19.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Xy Kuya 13-03-2021

Nshingiye ku magambo yavuzwe bamaze kumufunga n umuyobozi w urwego rw abanyamakuru bwana cheleophase Barore ngiye ku kumugira inama zikurikira
Inama ya1_gusaba imbabazi cyuma Hasan kuko yamutesheje agaciro agakabya ko atari umunyamakuru ndetse akazisaba n abanyamakuru muri rusange kuko guhuzagurika kwe mu magambo byatumye twe nk abaturage abanyamakuru bacu twabacishijemo ijiso dusanga benci bakorera kuri batanyica

Icya2 niba abyo atabikoze jye ndamugira inama yo gusezera mw itangazamakuru atazatuma nk abaturage tutarigirira ikizere ku mpavu ze kuko uretse gushimisha abamutumye nta kindi cyiza mw itangazamakur mubonaho

Icya3 niba muri biriya byombi nta na kimwe akoze ngo abaturage tumugarurire icyizere amenye ko mu kazi ke ari gushimisha abamuhaye akazi nabamutumye atarigukorera twe nk abaturage kubwibyo akaba nta kizere twaba tukimugiriye ndifuza ko ubu butumwa bwamugeraho