Abanyamakuru bavugisha Barafinda ngo nta bumuntu bagira-RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB n’Ubushinjacyaha baganiriye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020, RIB igaruka kuri Barafinda ivuga ko ngo abaganga b’i Ndera basanze afite uburwayi bwo mu mutwe bwamubanye ‘Chronique’ bityo ko ngo abanyamakuru bamukoresha ibiganiro badafite ubumuntu.

Muri iki kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe uko ikurikiranacyaha rihagaze kimwe no kureba uko ishusho y’ibyaha ihagaze mu Rwanda, umunyamakuru yifuje ko RIB yagira icyo ivuga ku makuru ya Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yabaye mu 2017, maze Umunyamabanga Mukuru w’uru rwego rugenza ibyaha, Col Col Jeannot Ruhunga avuga ko ngo hari ibyaha yagombaga gukurikiranwaho ariko biza kwemezwa n’abaganga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bwamubanye ‘Chronique’.

Ku wa 16 Nyakanga 2020, nibwo RIB yagaruye Barafinda iwe mu rugo imukuye mu Bitaro bya CARAES-Ndera aho yari yamujyanye mu buryo butavuzweho rumwe ivuga ko ngo igiye kumusuzuma niba nta ndwara zo mu mutwe yaba afite, yari amazeyo amezi atanu arenzeho iminsi itanu (ni ukuvuga kuva ku wa 12 Gashyantare 2020 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2020).

Impamvu kujyana Barafinda i Ndera bitavuzweho rumwe ni uko yajyanwe umuryango we utabimenyeshejwe abandi bakibaza aho RIB ihuriye no kuba yavuza umuntu.

Nyuma gato yuko avuye i Ndera, Barafinda yagaragaje ko atigeze arwara ndetse ko RIB yahamujyanye ku mpamvu za Politiki.

Muri iki kiganiro RIB n’Ubushinjacyaha bagiranye n’abanyamakuru, Barafinda yagarutsweho RIB isobanura icyatumye Barafinda ajyanwa I Ndera.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Ruhunga Kibezi Jeannot yavuze ko ngo ubusanzwe Barafinda yagombaga gukurikiranwaho ibyaha ariko ngo baza gusanga afite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe.

Rtd Col Ruhunga yavuze ko hari ibintu byinshi yavugaga mu itangazamakuru ubona ko biganisha ku byaha ariko baje kumufasha babona ko afite ikibazo mu mutwe.

Yagize ati “Twifashishije Ibitaro bishinzwe gusuzuma indwara zo mu mutwe, agezeyo baramwakira baramusuzuma, amarayo igihe baza kutubwira koko ko afite ikibazo kigendanye n’indwara zo mu mutwe.”

Rtd Col Ruhunga yavuze kandi ko abaganga batangaje ko uburwayi bwa Barafinda buri ‘Chronicque’ cyangwa ari karande gusa kugeza ubu yaba RIB cyangwa abamuvuraga ntiberura ngo bavuge nyirizina ubwo burwayi ubwo aribwo dore ko na nyiri kuvuzwa akomeza gushimangira ko nta burwayi yavuzwaga ngo kuko kuva mu bwana bwe uko ari ari ko ateye.
.
Ati “Abaganga batubwiye ko ari ukumugabanyiriza gusa ubukana kuko ari ibintu amaranye igihe kandi bishobora kuzakomeza.”

Yavuze ko abanyamakuru bakomeje kumubaza ibibazo by’umwihariko abakorera kuri YouTube kandi babizi neza ko afite uburwayi, ibintu yagereranyije no kutagira ubumuntu.

Ati “Umuntu niba muganga yavuze ko arwaye, kuko ushobora kujya kumukoresha muri ubwo burwayi bwe ngo umucuruze ? Ababikora bose biriya ntabwo ari ubumuntu.”

Barafinda Sekikubo Fred, Perezida w’Ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda muri Demokarasi yihuse, RUDA ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yamenyekanye ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, icyo gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko yasanze atujuje ibisabwa.

Iyumvire byinshi muri iyi Video wumve n’icyo RIB yavuze ku banyamakuru bavugisha Barafinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo