Abanyamakuru barasabwa kwitwaza ibibaranga mu gihe batara inkuru

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwasabye abanyamakuru ko bakwiye kwitwaza ibyangombwa biranga umunyamakuru uri mu kazi.

Muri iki gihe abaturarwanda batuye mu Mujyi wa Kigali bari muri Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje serivisi zemerewe gukora ariko ntihavugwamo itangazamakuru.

Mu itangazo ryatangajwe na RMC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Mutarama 2021 yasabye abanyamakuru ko muri iki gihe bakwitwaza amakarita y’itangazamakuru.

Iri tangazo rigira riti : “Abanyamakuru bari mu kazi, yaba abagenda n’amaguru cyangwa abafite uburyo bwo kugenda kwitwaza amakarita y’itangazamakuru yabo”.

RMC ikomeza isaba abanyamakuru gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda COVID-19, nkuko uru rwego ngo rwabyemeranijweho na Polisi y’igihugu.

Nizeyimana Peter, umunyamakuru wa Taarifa yabwiye Imvaho Nshya ko n’ubusanzwe umunyamakuru yagombye kugendana ikarita ye ariko ko kuba RMC yabisabye abanyamakuru biri mu rwego rwo kuborohereza mu kazi kabo.

Yagize ati : “Ubundi umunyamakuru yakagombye kugendana ikarita, abanyamakuru bagenda nta makarita abaranga biba ari ikibazo. Kuba RMC yabidusabye, harimo ko ari ukutworohereza mu kazi”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko bashaka ko abanyamakuru bazajya bajya gutara inkuru babimenyesheje urwego rubareberera.

Yagize ati “Turashaka ko ibintu bizajya binyura mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura. Ruzajya rutanga urutonde rw’abanyamakuru bari mu kazi kuri Polisi, ku buryo baba bazwi, bafite amakarita y’akazi kandi bemerewe gukora, maze na Polisi y’Igihugu ikorohereza ba banyamakuru bari mu kazi”.

Ku bigendanye n’imiterere y’itangazamakuru isaba ko amakuru abonekera ku gihe kugira ngo anatangirwe ku gihe, Minisitiri Shyaka yavuze ko izi ngamba zubahirijwe neza zitabangamira abanyamakuru muri rusange.

BARATABAZA LETA KU RUGANDA RUBAMENAHO IBYOTSI, URUSAKU N’AMAZI ANUKA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo