Abanyamakuru bafunzwe bagiye gutara amakuru ku mirwano i Bubanza

Abanyamakuru barimo Christine Kamikazi, Agnès Ndirubusa, Térence Mpozenzi, Egide Harerimana n’umushoferi wari ubatwaye Adolphe Masabarakiza bafunzwe ku wa Kabiri saa sita bafatiwe mu kazi kabo mu Ntara ya Bubanza ahari kuba imirwano y’ingabo za Leta n’inyeshamba.

Kugeza ubu aba banyamamakuru b’ikinyamakuru Iwacu bafungiye mu ’Kasho’ k’igipolisi i Bubanza.

Ejo ku wa Gatatu, aba banyamakuru bahaswe ibibazo n’igipolisi gusa ntiharamenyekana icyo bashinjwa nk’uko bivurwa na Antoine Kaburahe, umuyobozi w’icyo kinyamakuru.

Uretse uyu muyobozi w’iki kinyamakuru, n’abategetsi ntabwo baratangaza icyo abo banyamakuru bashinjwa.

Ku wa Kabiri bari bagiye i Bubanza gutohoza amakuru ku gitero cy’abitwaje intwaro cyari cyabaye kuva mu gitondo uwo munsi.

Ubunganira mu mategeko yajyanye na Leandre Sikuyavuga ushinzwe kugenzura amakuru (Editeur en Chef) aho babarizwa.

Aba bakavuga ko basanze abo banyamakuru barushye.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Burundi, UBJ, ryamaganye uko bafashwe, bakakwa n’ibikoresho byabo.

Iri shyirahamwe risaba ko barekurwa kuko batari abagizi ba nabi, batagiye bihishe, ahubwo bahagaritswe bari ku kazi kabo.

Amakuru ava mu Burundi avuga ko nubwo ibyo bashinjwa bitarashyirwa ahabona, igipolisi cyabagumishije mu Kasho.

Ishirahamwe rirengera abanyamakuru muri Afirika rivuga ko "Abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gutara amakuru y’ahari ibibazo, abashinzwe umutekano bakabarinda aho kubafunga".

Antoine Kaburahe amenyesha ko bakomeje kurungikirwa ubutumwa bubihanganisha n’ubundi bubaca intege kuko hari bamwe bashidikanya ico abo banyamakuru bagiye gukora i Bubanza.

Bwana Kaburahe avuga ko aba banyamakuru bari bagiye mu kazi kabo i Musigati mu Ntara ya Bubanza gutara amakuru yariyo kandi ibyo ari akazi gakwiriye k’umunyamakuru.

Yandika ati "Abanyamakuru, b’ukuri, bajya gushaka amakuru, ntabwo ari amakuru aza kubashaka mu biro byabo".

Umunyamakuru Jean Bigirimana w’iki gitangazamakuru Iwacu yafashwe mu kwezi kwa Karindwi mu 2016 n’abantu batamenyekanye, kuva icyo gihe ntiyongeye kuboneka.

Abakorana na we bakeka ko yishwe kubera akazi ke.


Hejuru uhereye ibumoso ni Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa Egide Harerimana. Hasi: Christine Kamikazi n’umushoferi wabo Adolphe Masabarakiza baracyafunze


Abanyamakuru ba Iwacu, Christine Kamikazi, ibumoso, na Agnès Ndirubusa bafunzwe hamwe na bagenzi babo kuva ku wa Kabiri





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
GIHAYIMA Kuya 24-10-2019

Ese ko abanyamakuru bo mu Rwanda batagiye mu KINIGI na MUSANZE ngo batangaze ibyo bashatse ni uko batize itangazamakuru ry,umwuga n.uko rikora.? Ni babafunge cyane ni abo gutiza umwanzi umurindi.Mu rwanda muzibeshye mutangaze ibyo batababwiye urebe.

GIHAYIMA Kuya 24-10-2019

Ese ko abanyamakuru bo mu Rwanda batagiye mu KINIGI na MUSANZE ngo batangaze ibyo bashatse ni uko batize itangazamakuru ry,umwuga n.uko rikora.? Ni babafunge cyane ni abo gutiza umwanzi umurindi.Mu rwanda muzibeshye mutangaze ibyo batababwiye urebe.