Abanyamakuru ba Radiyo zegereye abaturage basabwe kuvugisha ukuri.

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2018,mu Rwanda hizihijwe umunsi mukuru wahariwe kuzirikana akamaro ka radiyo zegereye abaturage(Community Radios) mu iterambere ry’igihugu.

Leta y’u Rwanda ivuga ko izi radiyo zigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage bitewe n’uburyo usanga zegereye abaturage bo hasi bigatuma nabo babasha kuzamura ijwi ryabo bityo n’ibibazo bafite bigahita bigera kubashinzwe kubikemura,ni ukuvuga abayobozi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ,Madame Ingabire Assumpta,yavuze ko radiyo z’abaturage zazanye impinduka mu miyoborere y’igihugu binyuze mu kwigisha no gukora ubuvugizi.

Ati " mubyukuri aya maradiyo yazanye impinduka,cyane cyane mubijyanye no kudufasha kwigisha abaturage,mu kudufasha gutuma bamenya gahunda za Leta bagakurikira ariko nabo bakigiramo,mari macye yigisha abaturage,niyo mpamvu mubyo twavugaga twavuze ngo bajye bagerageza bashakishe amakuru y’ukuri,acukumbuye kugirango badufashe kumenyekanisha neza gahunda za Leta".

Madame Ingabire yashimye uburyo radiyo zegereye abaturage ziri gufasha kumenyekanisha igikorwa cyatangijw e mu nzego z’ibanze cyo kwegera abaturage hakumvwa ibitekerezo byabo by’ibyo bifuza byazabakorerwa byazashyirwa mu ngengo y’imari ya buri Karere.

Ndekezi Eugene uyobora ihururiro ry'amaradiyo yegereye abaturage
Ndekezi Eugène uyobora ihuriro ry’amaradio yegereye abaturage (Rwanda Community Radios network) yavuze ko ubu amaradiyo yegereye abaturage yabaye urubuga abaturage babarizamo abayobozi ibyo bakora,kandi binyuze mu gukora inkuru zicukumbuye hari ibibazo byinshi by’abaturage byagiye bikemuka kubera ubuvugizi bwakozwe n’abanyamakuru b’izi radiyo zegereye abaturage.

Abari mu munsi mukuru wa radiyo zegereye abaturage
Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wahariwe kuzirikana akamaro ka radiyo zegereye abaturage (Community Radios)hanahembwe Abanyamakuru bakoze inkuru zicukumbuye (Investigative stories) zatumye hari ibibazo bitandukanye bya ruswa n’akarengane byagiye bikemuka nyuma y’uko izo nkuru zikozwe.

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo