Ejo ku wa Gatatu Umuhanzi w’umudepite muri Uganda Bobi Wine, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hashize amasaha Polisi imubujije gukora igitaramo cyo ku munsi w’ubwigenge avuga amagambo akomeye arimo ko ngo ko abanyagitugu kubakura ku butegetsi bisaba kwigomeka.

Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine mu buhanzi bwe, yamaze kuvuga ko aziyamamaza mu matora ya Perezida yo mu mwaka wa 2021 agahatana na Yoweri Museveni, umaze imyaka 33 ku butegetsi .

Kuva yakwinjira muri Politike mu myaka ibiri ishize, Bobi Wine akomeje kugira abayoboke benshi.

Depite Kyagulanyi w’imyaka 38 y’amavuko avuga ko avugira abakene, ndetse akaririmba ku butabera na Demokarasi.

Yambaye ingofero ye y’ibara ry’umutuku y’ikirango cy’umutwe we wa People Power, Wine yise Perezida Museveni umunyagitugu.

Yagize ati "Abanyagitugu ntawubaguyaguya ngo bave ku butegetsi. Abanyagitugu bigomekwaho".

Yongeyeho ati "Perezida Museveni afitiye ubwoba ibitekerezo duhagarariye".

Avuga ku kuba Polisi itamwemereye gukora igitaramo, Bobi Wine yavuze ko abakora ubucuruzi buciriritse baba bacuruza ibintu bitandukanye ku bitabiriye igitaramo, na bo bibagiraho ingaruka.

Yavuze ko ibitaramo bye bibarirwa muri za mirongo bimaze kuburizwano na Polisi guhera mu mwaka wa 2017.


Bobi Wine (wa kabiri uvuye ibumoso) mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa gatatu


Bobi Wine avuga ko abanyagitugu kubakuraho bisaba kwigomeka





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo