Abanya-Zimbabwe bashobora kwicwa n’inzara

"Buhoro buhoro, abaturage ba Zimbabwe bari hafi yo kwicwa n’inzara yatewe na muntu", ayo ni amagambo ya Hilal Elver, intumwa idasanzwe ya LONI ishinzwe urwego rw’uburenganzira ku biryo, nyuma y’iminsi 10 yari amazemo mu rugendo mu gihugu.

Umuyobozi mu Muryango w’Abibumbye yasobanuye ishusho mbi y’ibura ry’ibiryo muri gihugu cya Zimbabwe.

Mu itangazo yasohoreye i Harare mu murwa mukuru, Madamu Elver yavuze ko 60% by’abaturage miliyoni 14 ntibabona ibiryo bihagije by’ibanze.

Yongeyeho ko "Benshi mu bantu twavuganye i Harare bambwiye ko bashobora kurya rimwe gusa ku munsi."

Yanasobanuye ko ikibazo cy’imirire mibi cyabaye karande mu byaro no mu bice by’imijyi, kandi ko abaganga bo ku bitaro bikuru by’i Harare bamubwiye ko "impfu z’abana bishwe n’indyo idahagije ziyongereye mu mezi macye ashize."

Yagize ati "Inkuru ziteye ubwoba numvise kuri banyirakuru b’abana, ababyeyi na banyirasenge b’abana bagerageza kurinda abana inzara, mu bibazo bya buri munsi, zizagumana nanjye."

Imvura yabaye nke ndetse n’ibihe bihindagurika ku buryo budahoraho byagize ingaruka ku musaruro, kandi n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga risobanuye ko abantu bagorwa no kubona ibibatunga by’ibanze.

Yanavuze ko "Abanya Zimbabwe navuganye nabo i Harare no mu nkengero zayo basobanuye ko n’ubwo ibiribwa byaba bihagije mu masoko, igabanuka ry’umushahara wabo rivanze n’itakaza ry’agaciro k’ifaranga riri ku kigero cya 490%, byatumye bagorwa n’ibibazo byo kutabona ibyo kurya ndetse binagira ingaruka ku miryango yifashije."


Abantu batunzwe n’imbuto zo mu biti zisimbura ifunguro ry’ibigori bitaboneka ku rugero ruhagije

Jidenna witabiriye Kigali Jazz Junction yageze i Kigali:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo