Abanya-Uganda batangiye kwirira za nzige zibibasiye-Amafoto

Nyuma yuko inzige ziteye mu gihugu cy’abaturanyi ba Uganda, ubu abaturage bo mu karere ka Kitgum mu Majyaruguru y’iki gihugu, batangiye kurya inzige zimaze iminsi zibasiye imyaka yabo, nkuko byatangaje n’Ibiro Ntaramakuru bya Uganda, Uganda Radio Network.

Amakuru avuga ko kubera kurumba kw’imyaka muri aka gace, byatumye abaturage bafata inzige nk’ibiribwa kuko ibyo bahinze mu mirima byanze kwera.

BBC yatangaje ko nubwo abaturage batangiye kurya ibyo byonnyi, bafite impungenge ku buzima bwabo kuko hari hashize iminsi Guverinoma itera imiti yica ibyo byonnyi mu duce byagaragayemo.

Abaturage bari gufata izo nzige bakazibiza mu mazi, barangiza bakazanika zamara kumuka bakazikaranga mbere yo kuzirya.

Hari amafoto yakwirakwijwe n’Ikinyamakuru The Observer agaragaza abaturage batetse inzige izindi bazanitse.

Umwe mu baturage, Christine Abalo ufite abana batanu, yabwiye Uganda Radio Network ko bahisemo kurya inzige nyuma y’uko abakuze muri ako gace bababwiye ko ziribwa.

Beatrice Alanyo, undi muturage yavuze ko yamaze gufata amabase abiri yuzuye inzige , akaba ategereje ko ubuyobozi bw’akarere bwemeza niba nta ngaruka zifite ku buzima ubundi bakazirya.

John Bosco Komakech, umwe mu bayobozi bo muri Kitgum yavuze ko kurya inzige nta ngaruka bigira ku buzima, byongeye ko izo abaturage batangiye kurya zitaraterwa imiti.

Inzige zimaze iminsi zibasiye ibihugu nka Somalia, Kenya , Uganda, Tanzania, Ethiopia na Sudani y’Epfo.


Abaturage ba Uganda ubu batangiye kurya inzige zibasiye imyaka yabo


Abanya-Uganda batangiye kurya izi nzige nyuma yuko babwiwe ko nta ngaruka zigira ku buzima

Ese wamenye uko Barafinda RIB yajyanye gusuzumisha mu mutwe i Ndera abayeho?, Umugore we arabivuze byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo