Abantu batekereza nkatwe bapfa nabi, guhimbirwa ibyaha-Karasira

Kubera ibitekerezo bye akunze gutanga bikumvikana mu buryo butandukanye n’ubw’abandi, Karasira Aimable avuga ko ibi bishobora gutuma apfa nabi nkuko byagiye bigendekera bamwe mu bantu babaye ibihangange mu gutanga ibitekerezo byabo bakabizira.

Mu kiganiro n’UMUBAVU Karasira avuga ko mu gihe yapfa, abantu aribwo wasanga bavuga ko yari umuntu utinyuka kandi nyamara ntawabimubwiye akiri muzima.

Ati "Ushobora kuzapfa bati ’yari umuntu utinyuka’ ariko ubwo nanapfuye, gupfa byo ni ugupfa nka Yezu, upfa nabi kabisa, urumva abantu batekereza nkatwe nta garanti, ni ugupfa nabi, ugapfa uri umukene, kwicwa kubonerwa ibyaha, ibintu nyine...ni ku isi yose si hano, ni nk’ibyo bya ba Mandela, ba Thomas Sankara wo muri Burkinafaso, ba Lumumba batwitse, ni ibyo...".

Muri iki kiganiro kandi Karasira, yagarutse ku biyobyabwenge usanga biyogoza bamwe, Aba-Slay Queen, imyemerere ye n’izindi ngingo zitandukanye.

Iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ibitekerezo bya Karasira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MATH Kuya 24-09-2020

UBUTWARI BURAHARANIRWA NZI NEZA KO URI INTWARI GUPFA KO BYARAREMWE GUTINYUKA NI UBUMUNTU