Abantu bapfira iwe imirambo bakayitunda nijoro, umva uruhuri rw’ibibazo abaturage basanganije Meya wa Huye

Ubwo yegeraga abaturage ngo baganire bamugezeho uko ubuzima bwifashe n’ibibazo bafite, Meya w’Akarere ka Huye Sebutege Ange yasanganijwe uruhuri rw’ibibazo bikomeye birimo n’icy’umuvuzi Gakondo uvugwaho ko hari abantu bagiye bapfira iwe baje kwivuza, ijoro ryagwa bakarara batunda imirambo y’abahaguye babajyana aho bavuka.

Mukamazimpaka Eugenie, umubyeyi w’abana 3 utuye mu Kagali ka Gafumba, mu mudugudu wa Ruvugizo yasobanuriye Meya n’abaturage neza ikibazo cy’umuvuzi Gakondo witwa Ndabake.... Augustin avuga ko amaze igihe avurira mu Kagali ariko ibyo akora ntibinezeze abaturage ariyo mpamvu batuye uyu muyobozi iki kibazo ngo gishakirwe umuti.

Yifashishije imvugo igira iti "Menya nkumenye, nimbura umbazwe’ " avuga ko ishyigikiwe cyane ikangurira abaturage ko buri wese ko agomba kuba ijisho rya mugenzi we, Mukamazimpaka avuga ko nyuma yo kwitegereza ibikorwa by’uyu muvuzi Gakondo bagasanga biteye ikibazo, bakomeje kugeza ikibazo cyabo ku nzego zitandukanye z’ubuyobozi maze uyu muvuzi aza guhagarikwa.

Avuga ko ngo mu rugo rw’uyu muvuzi Gakondo bahabonaga abantu benshi bamwe basa nk’abahaba akanabakoresha imirimo myinshi ndetse ivunanye irimo kwahirira inka ze n’ihene, kumuhingira n’indi kandi bakahamara igihe kinini.

Ibi ngo byarabababaje, ati "Ibyo byaratubabaje (...), ibyongibyo tubifitiye gihamya. Icya kabiri batubwiye ko Abavuzi Gakondo badaca indasago, nyamara we arazica. Icya Gatatu birirwa bavuza ingoma hariya abaturanyi be bakumva birababangamiye".

Uyu mubyeyi avuga ko afite gihamya y’abantu bagiye baza kwivuza kuri uyu muvuzi Gakondo bakahapfira ijoro ryagera bakabatwara babajyana aho baturutse.


Mukamazimpaka Eugenie avuga ko afite amakuru yizewe y’abantu bagiye bapfira mu rugo rw’umuvuzi Gakondo nijoro bagatwara imirambo yabo babajyana iyo bavuye

Uretse ibi bibazo uyu mubyeyi yagaragaje, abaturage b’Akagali ka Gafumba bagaragarije Meya Sebutege Ange n’ibindi bibazo birimo abateza umutekano mucye, ikibazo cy’umuriro utarahagezwa n’ibindi bibangamiye iterambere ryabo muri rusange.

Iyumvire byinshi muri Video:

Yanahaye ubutumwa abavuzi Gakondo bo mu gihugu bose ayoboye abasaba gukora bigira, bahinga imirima aho batuye ndetse no gusenyera umugozi umwe bubahiriza gahunda za Leta nk’umusingi uzabafasha gukomeza gutera imbere by’umwihariko no mu mwuga wabo w’ubuvuzi Gakondo.

Yibukije ko abavuzi gakondo bemewe n’ubwo usanga ngo hari abashinzwe ubuzima mu turere tumwe na tumwe batazi ko abavuzi gakondo bemerewe gukora.
Avuga ko imyumvire igomba guhinduka kugirango biteze imbere dore ko bamaze igihe badakora neza.
Iyumvire muri Video impanuro za Shangazi Jane:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo