Abantu bane bishwe barashwe mu gitero cy’iterabwoba i Vienne

Abagabo bitwaje imbunda barashe ahantu hatandatu hatandukanye mu murwa mukuru Vienne wa Autriche (Austria), bica abantu bane mu gihe abandi bantu 17 bakomeretse, bamwe muri bo mu buryo bukomeye nkuko Polisi ibivuga.

Abategetsi bavuze ko umwe mu bagabye igitero yishwe arashwe na polisi, naho undi we yatawe muri yombi.

Karl Nehammer, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Autriche, yavuze ko uwo wishwe arashwe mu bateye ari "umuterabwoba wo muri Isilamu ugendera ku mahame y’ubuhezanguni".

Babiri muri abo bapfuye mu kurasa nta kurobanura, ni abagore naho abandi babiri ni abagabo. Amakuru avuga ko umwe mu bagore yakoraga akazi ko gutanga ibiribwa n’ibinyobwa.

Umugore wa Kabiri yapfiriye mu bitaro nijoro azize ibikomere by’amasasu.

’Chencelier’ wa Autriche Sebastian Kurz yavuze ko ari "igitero giteye umujinya cy’iterabwoba".

Polisi ya Autriche irimo guhiga bukware umwe ucyekwaho kuba mu bagabye icyo gitero.

Uko kurasana kwabereye hafi y’urusengero ruri rwagati mu mujyi wa Vienne, ariko ntabwo biramenyekana niba ari rwo rwari rugambiriwe.

Iki gitero cyabaye habura amasaha ngo Autriche itangire gukurikiza amabwiriza mashya yo kugerageza kugabanya kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19.


Polisi yafunze imihanda iri hafi y’agace ka Schwedenplatz mu mujyi wa Vienne

Abantu benshi bari basohotse bifata neza mu tubari no muri za ’restaurants’, ubu byamaze gufungwa kugeza mu mpera y’uku kwezi kwa 11.

Abategetsi b’i Burayi bamaganye bikomeye icyo gitero. Barimo nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson wavuze ko "ababajwe bikomeye" n’icyo gitero.

Icyo tuzi kuri iki gitero

Polisi yavuze ko cyatangiye hafi saa mbiri z’ijoro (20h) ku isaha y’i Vienne ejo ku wa Mbere, hafi y’urusengero rwa Seitenstettengasse.

Umugabo witwaje intwaro nyinshi yarashe mu bantu bari bari hanze z’inzu zicururizwamo ibiribwa n’ibinyobwa byoroheje (cafés) n’imbere ya za ’restaurants’.

Abo mu itsinda kabuhariwe rya polisi ya Autriche bahise bahagera.

Umupolisi umwe yakomeretse, mbere yuko abandi bapolisi barasa uwagabye icyo gitero, wari witwaje imbunda irasa idahagarara, afite n’imbunda nto n’umuhoro.

Oskar Deutsch, ukuriye abayahudi, yanditse kuri Twitter ko urwo rusengero rwari rufunze ubwo icyo gitero cyatangiraga.


Kurasa kwatangiye hafi saa mbiri z’ijoro zaho ejo ku wa Mbere

Umupolisi wari urinze urwo rusengero ari mu bakomeretse, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Kronen Zeitung.

Umubare w’abagabye icyo gitero ntabwo wahise umenyekana.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu birukanka mu mihanda ubwo amasasu yavugaga.


Nyuma y’icyo gitero, polisi yakajije gucunga umutekano ku nyubako ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Ubwo igikorwa cya polisi cyo kurwanya iterabwoba cyari gitangiye, abapolisi basabye abantu kwirinda kugera aho byabereye no kutagenda mu buryo bwo gutwara abantu bwa rusange.

Hahise hashyirwa za ’barrières’ ahakikije umujyi rwagati.

Polisi yo mu gihugu gituranyi cya République Tchèque yavuze ko irimo gukora amasaka ku mupaka gihana na Autriche, mu gihe hari ubwoba ko uwo mugabo witwaje intwaro ashobora kuherekeza.


Abantu barimo guhunga nyuma y’icyo gitero

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Autriche Karl Nehammer yavuze ko uwagabye icyo gitero akidegembya kandi "yitwaje intwaro nyinshi" ndetse ko "ateje akaga".

Yabwiye abanyamakuru ko byitezwe ko abana b’i Vienne batari bujye ku ishuri kuri uyu wa Kabiri.


Harimo kuba igikorwa kinini cya polisi i Vienne nyuma y’uko kurasa kwabaye ejo ku wa Mbere nijoro

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo