Abantu bakama abandi baratuma u Rwanda rwacu rutazamuka-Ingabire Victoire

Victoire Ingabire uyobora ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda ukunze kugaragaza ibitekerezo bye cyane cyane avuga ibyo abona bitagenda, avuga ko abantu usanga barya utw’abandi, ari bo batuma u Rwanda rutazamuka.

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko hakwiye kubakwa u Rwanda rugendera ku mategeko no ku bwisanzure ku buryo buri wese yisanzura mu byo akora.

Muri iki kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, yavuze uburyo abamotari bamutuye ikibazo cyabo, bavuga ko baba ma makoperative kandi batangamo amafaranga arimo aya ’Twigire Mumotari, imisanzu isanzwe’ ariko ngo ntibamenye irengero ryabo, ariho avuga ko abantu bakama abandi batuma u Rwanda rutazamuka.

Ati "Hari abantu wagira ngo bashinzwe gukama abandi. Abo bantu bakama abandi rero baratuma u Rwanda rwacu rutazamuka kuko baragenda bikubire ubukungu, abandi bakene".

Avuga ko u Rwanda rutazava mu bihugu bikennye mu gihe ubukungu budasaranganyijwe, ati "Ntabwo u Rwanda ruzava mu ibyo bihugu 25 bikennye cyane ku isi tutemeye kumva ko ubukungu tugomba kubusaranganya mu baturarwanda bose".

Akomeza avuga ko amakoperative arimo n’iy’abamotari, usanga akijije bamwe agakenesha abandi ibyo abona nk’ikibazo gikomeye kandi ngo hari n’urwego rushinzwe amakoperative mu gihugu, akibaza ikibura kugira ngo ibi bikosorwe abanyarwanda bave mu bukene.

Avuga ko bishoboka cyane ko u Rwanda rwava mu bukene rukagera mu bushorishori mu kuva mu bukene, bityo ngo birasaba imiyoborere myiza iciye mu mucyo aho umunyarwanda agira ijambo mu byo akorerwa.

Victoire avuga ko urufunguzo rwa byose ari akantu kamwe gusa kabura kugira ngo byose bigende neza, ati "Ako kantu karoroshye ni kamwe, ni ’ugufungura abantu bagatanga ibitekerezo’ ".

Yakomoje kandi ku kibazo gikunzwe kugarukwaho kenshi kijyanye no gutwara abantu mu gihugu, agira ati "Nibafungure, he kubaho ’Monopole (avuga kwiharira isoko) mu bintu by’ubucuruzi".

Umunyamakuru amubajije ku bivugwa ko gutanga ibitekerezo mu Rwanda bihari kuko hari n’amashyaka menshi ariko atanirengagije ko hari n’urundi ruhande ruvuga ko nta gutanga ibitekerezo guhari, Victoire ati "Hari ibigaragarira amaso, hari n’ukuri, kuba hari amashyaka menshi, ntabwo bivuze ko kwisanzura guhari kuko amashyaka yose nk’iyo turi mu Nteko, usanga bose ’icyo kanaka yavuze ntacyo nongeraho’, donc twese dutekereza kimwe, ntabwo bishoboka!".

Akomeza agira ati "Hari ikintu muri uru Rwanda kitwa ’kuniganwa ijambo’, donc ni yo mpamvu nkunze kuvuga ngo ’haranira kugira ijambo, we kwemera ko ijambo rikuniga, rivuge’, tanga igitekerezo cyawe gipfa kuba atari igitekerezo gisenya, sinifuza umuntu utanga igitekerezo gisenya, sinifuza umuntu utanga ibitekerezo bisenya abanyarwanda".

Ntiyumva uburyo umuntu yaba afite igitekerezo cyubaka ariko agatinya kugitanga, ati "Niba ari igitekerezo cyubaka, kuki utinya kugitanga? Ese wowe ugihabwa, kuki utinya kucyakira?, umuntu niba aguhaye igitekerezo kinyuranye n’icyawe ntucyakire neza ugatangira kumubona nk’umwanzi, ukumva ko ari umuntu wo kurwanywa, ukumva ko nta serivisi azahabwa, ibyo bintu bigomba gucika".

Yakomoje ku itangazamakuru avuga ko atrumva neza ibintu itangazamakuru rivuga mu gihe ritavuga ku buzima bw’igihugu, ati "Reka tuge mu itangazamakuru, ntidufite se amaradiyo mesnhi arenze 38, ariko amaradiyo yo muri uru Rwanda avuga umupira, avuga indirimbo, avuga ibintu ntazi ibyo ari byo, ntabwo ndumva avuga ubuzima bw’igihugu".

Akomeza avuga ko hari ibyo abanyamakuru batinya ngo ni Politiki, ati "Hari amagambo batinya ngo ni Politiki kandi ubuzima bw’igihugu bwose ni Politiki...hano navuga ko dufite ikintu cyo kuniganwa ijambo...".

Avuga ko hari bamwe bemera bakaniganwa ijambo, ati "Abantu baremera bakaniganwa ijambo, umuntu akemera akiniga akaba afite igitekerezo kandi wenda ari na cyiza ntatinyuke kukivuga, umuntu niba anakivuze (wenda ari mu kazi) ugasanga abayobozi batangiye kumugendaho ngo arasebya igihugu".

Ingabire Victoire avuga ko icyo ashaka ari ugutinyura abanyarwanda, ati "Icyo nshaka ni ugutinyura abanyarwanda. Dutinyuke kuvuga ku buzima bw’igihugu kandi dutanga ibitekerezo byubaka bidasenya".

Yibaza niba ubona ibintu bipfa akaryumaho (agaceceka), ari we waba ukunze igihugu.

Umva birambuye muri Video ikiganiro twagiranye na Victoire:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo