Abantu 537 nibo batanze  Kandidatire zo kuba Abadepite

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 26 Nyakanga ,Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yakiriye abakandida 537 bashaka guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda, yagize ati’’muri rusange abakandida twakiriye ni 537 barimo abakandida b’abagore 326, ni ukuvuga ko abagore ari 61% by’abakandida bose. Ubu twatangiye kwiga amadosiye y’abakandida kugira ngo turebe ko bose bafite ibyangomnbwa.”

Gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamariza kuba Abadepite byari byatangiye ku wa 12 Nyakanga byasojwe saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 25 Nyakanga 2018.

Yagaragaje ko mu bakandida batanzwe n’imitwe ya politiki harimo abagore 136 muri 313 batanzwe n’amashya atanu.

FPR Inkotanyi n’imitwe itandatu bifatanyije (PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP) yatanze urutonde ruriho abakandida 80, barimo abagore 46; PL itanga 80 barimo abagore 33; Green Party yatanze 34, abagore ni 16; PSD yatanze 65, abagore ni 20 naho PS Imberakuri itanga 54 barimo abagore 21.

Mu bashaka kuba abakandida bigenga hakiriwe batanu, nta mugore urimo mu batanze ibyangombwa byabo birimo imikono 600 bagiye gusinyisha mu babashyigikiye mu turere twose.

Mu myanya 24 ihatanirwa mu cyiciro cy’abagore, yatanzweho kandidatire 179; ku myanya ibiri igenerwa urubyiruko habonetse abakandida 30 barimo abagore icyenda; ugenerwa abafite ubumuga watanzweho kandidatire 10 zirimo iz’abagore babiri.

Perezoda wa NEC yagaragaje ko ku bireba abashakaga kuba abakandida bigenga 17, bamwe bashobora kuba barahuye n’imbogamizi zirimo uwavuze ko bamwemereraga kumusinyira ariko bakamubwira ko batazamutora.

Ati “Bane nibo baje kunsubiza impapuro, abandi batanu ni bo baje gutanga kandidatire, twavuga ko dufite amakuru y’abantu icyenda, abandi umunani ntituzi uko byagenze.”

Nubwo NEC itakunze gutangaza amazina y’abo bakandida, mu bigenga hamenyekanyemo umwe ari we Mpayimana Philippe wanahatanye mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka, akagira amajwi 0.73%.

Komisiyo y’Amatora yishimiye ko abakandida biyongereye mu byiciro byose ugereranyije n’amatora y’abadepite yo mu 2003, hanashingiwe no ku mashyaka mashya yiyemeje guhatana.

Umunyamabanga wa NEC, Munyaneza Charles, yagize ati “Mu matora y’abadepite ashize twari dufite imitwe ya poltikiti itatu gusa FPR, PL na PSD nibo bari bazanye amalisiti y’abakandida ariko mwabonye ko hiyongeyeho imitwe ya politiki ibiri, birasobanura ko n’urubuga rugenda rwaguka, abantu benshi bashaka kubijyamo n’imitwe ya politiki myinshi igenda mu ihiganwa.”

Mu gihe ibikorwa byo gutanga kandidatire byashyizweho akadomo, ubu hagiye gukurikiraho ibyo kugenzura niba izatanzwe zujuje ibisabwa. Lisiti y’agateganyo izatangazwa ku wa 30 Nyakanga mu gihe ntakuka yo izashyirwa ahagaragara ku wa 08 Kanama.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 13 Kanama bigeze ku wa 1 Nzeri 2017.

Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko abanyarwanda miliyoni 7.2 aribo bazitabira amatora y’Abadepite ategerejwe muri Nzeri, umubare wiyongereyeho nibura ibihumbi 250 ugereranyije n’abitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo