Abanduye COVID-19 muri Tanzania bageze kuri 284

Igihugu cya Tanzaniya cyatangaje ko kugeza ubu abantu 284 ari bo bamaze gusangwamo icyorezo cya COVID-19, ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu habonetse abandi bantu bashya 30 bafite iyi Virusi, ubutegetsi bugasaba abanyagihugu kubwizera muri ibi bihe by’intambara yo guhangana n’iki cyorezo gikomeje koreka isi.

Imibare mishya y’abanduye iki cyorezo yatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa ubwo yafunguraga ku mugaragaro amasengesho yahuje amadini yose akorera muri Tanzania.

Yagize ati “Igiteranyo cy’abarwayi bose hamwe ni 284 bamaze gusangwamo Coronavirus. Muri abo, abarwayi 256 barimo koroherwa bameze neza, ariko abarwayi barindwi barimo kwitabwaho n’abaganga mu buryo bw’umwihariko, mu gihe 11 bamaze gukira neza.”

Majaliwa yavuze ko abamaze kwicwa n’icyorezo cya Coronavirus muri icyo gihugu bamaze kugera ku 10. Imibare y’abanduye kandi isaranganyije mu bice byose bya Tanzania, nubwo umubare munini wabo ari uwo muri Dar Es Salaam.

Imibare y’abanduye Coronavirus muri Tanzania ikomeje kuzamuka mu gihe iki gihugu gisigaye muri bike cyane ku isi bitarashyiraho amabwiriza asaba abantu bose kuguma mu ngo, mu gukumira iki cyorezo.

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli, aheruka gusaba abaturage gufata iminsi itatu basenga Imana ngo ibakize iki cyorezo.

Kugeza ubu muri Afurika y’Iburasirazuba hamaze kwandura abantu barenga 520, aho ibihugu bifite benshi ari Kenya (296), Tanzania (284), u Rwanda (150), Uganda (61), u Burundi (11) na Sudani y’Epfo (4).


Perezida John Magufuli na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo