Abanduye COVID-19 mu Rwanda bagumye kuri 70

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 30 Werurwe 2020, nta murwayi mushya wa coronavirus wongeye kuboneka nyuma y’abwayi 70 bamaze kuboneka nyuma y’iminsi 15 habonetse umurwayi wa mbere mu Rwanda.

Abafashwe ibizamini ejo kuwa mbere tariki 30 Werurwe, basanze na burwayi bw’iki cyorezo bafite.

Itangazo rya Minisante rigaragaza ko kuri uyu wa Mbere nta murwayi wa COVID-19 iterwa na Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe.

Imibare ya Minisante yashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa 29 Werurwe 2020, yari yerekanye ko habonetse abarwayi 10 batumye umubare w’abafite ubwandu ugera kuri 70. Bose bageze mu Rwanda bahita bashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisante yashimangiye ko umuntu wese ugeze mu Rwanda azashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe ahagereye, inasaba ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo.

Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo yatahurwaga ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Abo yagaragayeho bwa mbere bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kandi bameze neza.

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere byahagaritswe n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Karasira Aimable umenyerewe mu gutanga ibitekerezo mu buryo bwihariye kandi atarya iminwa by’umwihariko agamije gukosora sosiyeyi no kuyikebura ku byo abona bitagenda neza, yasobanuye impamvu yahimbiye Kizito Mihigo indirimbo yise “RIP KIZITO” anavuga ku magambo akomeye ayirimo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo