Abandi basirikare ba RDF bararegwa gukubita abaturage mu Bugesera

Bamwe mu baturage mu karere ka Bugesera mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata bavuga ko mu minsi ishize bakubiswe n’abasirikare bafatanyije n’inkeragutabara - ishami ry’ingabo z’u Rwanda.

Bamwe mu batuye muri ako kagari babwiye televiziyo yigenga TV1 yo mu Rwanda ko mu ijoro ryo ku cyumweru abasirikare bambaye imyenda ya gisirikare bafatanyije n’inkeragutabara, bakubise abaturage batandukanye.

Igisirikare cy’u Rwanda kibinyujije ku rubuga rwacyo, cyavuze ko cyafunze aba basirikare bashinjwa ubu bugizi bwa nabi mu Karere ka Bugesera.

Ibi bije mu gihe urukiko rwa gisirikare i Kigali rukurikiranye abandi basirikare batanu ku byaha birimo gukubita abaturage no gusambanya abagore ku ngufu.

Mudaheranwa Alphonse, yarakubiswe bikomeye bimuviramo kujyanwa mu bitaro aho yamaze iminsi itatu.

Mu ijwi ryumvikanamo intege nkeya z’umubiri, Bwana Mudaheranwa yabwiye BBC ko yakubiswe akababazwa "igice cyo hasi cyose, akaboko n’umugongo".

Avuga ko nyuma yo koroherwa yasezerewe mu bitaro ubu akaba akomeje kwitabwaho ari mu rugo kuko agifite intege nkeya.

Yagize ati "Icyabiteye ni ugukubitwa gusa, ni ibintu byatunguranye, banyibeshyeho kuko si abantu tuziranye, nta gahunda bari babifitemo".

Amakuru yatanzwe n’abaturage ni uko aba basirikare bafatanyije n’inkeragutabara, bibeshye bakajya ku rugo rwa Mudaheranwa bagira ngo ni urw’uwo bari bagambiriye.


Abandi basirikare batanu baregwa ibyaha birimo gukubita abaturage i Kigali urubanza rwabo ruracyakomeje

Nyuma yo kugirirwa nabi, Bwana Mudaheranwa avuga ko abakuru b’ingabo bamufashije, ati "Iyo batamfasha ubu simba ndi mu rugo", yemeza ko n’ubu bagikomeje kumufasha.

Ababikoze barafashwe?

Kuri ibi birego abaturage bo mu Bugesera bashinja abasirikare b’ingabo z’u Rwanda, RDF kuri Twitter yayo yavuze ko kuva ku wa 10 Kamena 2020, Ingabo z’u Rwanda zafunze abasirikari babiri kubera ibirego by’imyitwarire idakwiye ku baturage bo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyamata, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

RDF yizeza aba baturage ko bazabona ubutabera kandi iburanisha ry’uru rubanza rikazabera mu ruhame ahabereye ibyaha baregwa.

RDF iramagana byimazeyo kurenga ku mategeko, cyangwa ku myitwarire n’indangagaciro bya RDF byakozwe n’abakozi bayo, ikavuga ko ubutabera, umutekano, n’inkunga ku muryango wibasiwe ari byo bigiye kwitabwaho mbere y’ibindi byose.

Bibaye mu gihe hari urubanza ruri kuregwamo abasirikare batanu ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu no gukubita abaturage i Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Bannyahe.

Urukiko rwa gisirikare ruherutse kurekura by’agateganyo batatu muri bo naho babiri bakomeza gukurikiranwa bafunze.

Mbere yuko RDF igira icyo itangaza kuri ibi birego bisjhinjwa abasirikare bayo, Mudaheranwa yari yabwiye BBC ko yabwiwe ko abamuhemukiye "babakurikiranye bagafatwa.

Kurikira andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo