Abana batazi inkomoko yabo barasaba Leta kubafasha

Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Sosiyete Nyarwanda ibibazo biremereye, kugeza n’aho hari abasore n’inkumi bashavuye, batigeze bagira amahirwe yo kumenya inkomoko yabo.

Urubyiruko rwatoraguwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ari abana batazi inkomoko yabo, barasaba Leta kubafasha kubona amazu yo kubamo kuko ngo kuri ubu bari mu buzima bugoye bitewe no kutagira aho baba. Bamwe muri bo ngo ntibanagize amahirwe yo kwiga.

Aba basore n’inkumi batazi inkomoko, harimo abagiye batoragurwa hirya no hino mugihe cya Jenoside ndetse harimo n’abakuwe mu mirambo n’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi.

Nyuma yo kwisanga batazi inkomoko yabo, uru rubyiruko rwahisemo kwihurizamo hamwe mu muryango bise ‘Hope of Future Family’, bagamije guhozanya.

Nubwo bamaze gukura, ndetse bamwe muri bo bakaba barafashijwe kwiga amashuri yisumbuye, kuri ubu ngo ikibazo bafite gikomeye ni ukutagira inzu zo kubamo ari nacyo bifuza ko Leta yabafashamo ikabubakira imidugudu babamo kugira ngo bagire aho babarizwa hazwi.

Uwitwa Uwamahoro Rosine yagize ati “Ntabwo tugira aho tuba, urabona nkanjye w’umukobwa ejo nari ndi i Kanombe abanderaga icyo gihe bahise bambwira ko bagiye i Arusha. Icyo ni cyo kibazo tugira cyane cyo kuba tutagira ‘Address’.”

Undi witwa Iradukunda Kalisa ati “icyo dushaka ni aho tubarizwa, ni bavuge bati, nk’urugero, tubahaye kuba Kimisagara.”

Aba bana baravuga ko kutagira aho babarizwa hazwi, ngo bibagiraho ingaruka zitandukanye basobanura muri ubu buryo.

Bati “Ushobora nko kujya gusaba icyakombwa runaka, bakaba bakubaza amazina yawe, Indangamuntu yawe, aho uvuka. Abenshi hari abagenda kubisaba bikanga.”

Bwana Theophile Ruberangeyo, Umuyobozi w’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, umwaka ushize yabwiye itangazamakuru ko bakiri gushakisha amakuru kuri aba bana kugira ngo hamenyekane niba bararokotse Jenoside bityo bahabwe ubufasha bwihariye, ariko ko abo bizarangira batabonewe amakuru, inzego zishinzwe gufasha abatishoboye zizabafasha nk’uko zifasha abandi banyarwanda.

Avugana n’itangazamakuru rya Flash dukesha iyi nkuru, Umuyobozi mukuru muri MINALOC ushinzwe imibereho y’abaturage, Bwana Bahame Hassan,yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha umubare nyirizina ku bafite iki kibazo.

Yagize ati “ntawakwanga kubakira, ariko tugomba kubanza kubamenya, ubu iyi saha tuvugana dushaka kubanza kumenya niba hari abandi bashobora kumenyakana.”

Mu mpera za Werurwe umwaka ushize, ikibazo cy’abana batazi inkomoko batoraguwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyagarutsweho n’Abasenateri ubwo basuzumaga raporo ya CNLG, bamwe basaba ko cyagakwiye kuba cyarashakiwe umuti.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo