Abana b’abanyarwanda  barasabwa gukunda ururimi rw’ikinyarwanda

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC),iratangaza ko kuba abana bakomeje gutozwa no gushishikarizwa gukunda gusoma Ikinyarwanda, ari nako bizabafasha gutyaza ubwenge bwabo, bakamenya n’izindi ndimi z’amahanga by’umwihariko bagatsinda neza amasomo yabo.

Ibi byagarutsweho n’umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Isaac Munyakazi ku wa 7 Nzeri 2018 hano i Kigali , ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwandika, kubara no Gusoma, aho yavuze ko bishimishije kuba abana bageze aho kwiyandikira ibitabo.

Dr Munyakazi yavuze ko umwaka ushize ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma, hari ibyemeranijweho ko bigomba kumanuka bikajya mu bana bato, himakazwa umuco wo kwandika no gusoma, ubu bikaba bitanga umusaruro.

yongeyeho ko bishimishije kuba hari ibihangano byanditswe n’abana bato, mu gihe byari bimenyerewe ko byandikwa n’abakuru cyangwa se abanyamahanga, ati “uyu munsi igishimishije ni uko twabonye ibihangano byinshi bitirutse mu bana bato ubwabo, bo ubwabo biyandikiye ibitabo, aho umwana akora inkuru yanditse, ishushanyije, izakomeza gukoreshwa mu mashuri, bitandukanye n’uko wasangaga byaranditswe n’abanyamahanga cyangwa abantu bakuru, ni umusaruro ushimishije kandi twizeye ko bizakomeza,…”.

Kuri uwo munsi abana bahize abandi bo hirya no hino mu gihugu, mu bihangano byabo bigera ku bihumbi 50 barahembwe, Min.Munyakazi akaba avuga ko bishimishije by’umwihariko kuba haranagaragayemo n’abafite ubumuga.

Avuga ko kumenyereza abana gusoma bifite akamaro gakomeye ku myigire yabo, ati “Iyo bihereye mu bana, mu gusoma ikinyarwanda ni uburyo bubafasha no kuba batyaza ubwenge bwabo ndetse bikaba byaborohera no kwiga neza andi masomo harimo no gufata neza n’izindi ndimi”.

Giraneza Celine, ni umwana w’imyaka icyenda y’amavuko, yari yaturutse mu kagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga, avuga ko yiga mu mwaka wa kane mu mashuri abanza, ku rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B (Groupe Scolaire, Kabgayi B), arashimangira impamvu agira umuhate mu kumenya neza Ikinyarwanda.

Agira ati “Ikinyarwanda ni umuco wacu, niyo mpamvu ngira umuhate wo kukimenya, nihatira kumenya kugisoma neza kuko iyo ukizi bigufasha kumenya n’izindi ndimi, ukabasha no gutsinda n’andi masomo”.

Tariki ya 8 Nzeri, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara. Uyu munsi ngarukamwaka watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1967 , byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Insanganyamatsiko, ikaba igira iti “Soma igitabo ugire icyerekezo”.

Daniel Hakizimana

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo