Close MORE NEWS Abamotari mu barwayi bashya ba COVID-19 bagaragaye i Kigali UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 22-06-2020 saa 08:08' whatsapp Facebook Mu barwayi bashya ba COVID-19 makumyabiri na batandatu (26) batangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, hagaragayemo abamotari babiri bitera benshi impungenge cyane cyane abakunze gutega Moto. Aba barwayi 26 babonetse mu bipimo 3,252 byafashwe kuri iki Cyumweru, abamaze kuboneka mu Rwanda ko banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 728. MINISANTE iravuga ko abo barwayi bashya barimo abagaragaye muri Rusizi (18), Rusumo (2) na Kigali (6), hakaba harimo abapimwe mu baturage aho batuye. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo kuri uyu wa mbere, yasobanuye aho abo barwayi babonetse i Kigali baturutse. Yavuze ko muri abo barwayi batandatu babonetse i Kigali harimo abamotari babiri kandi ko bitaramenyekana aho uburwayi babuvanye. Ikindi kirimo gusesengurwa ni ukureba niba hari aho baba barahuriye n’abo bandi bane na bo bagaragayeho COVID-19 i Kigali. Uyu muyobozi yasabye abagenda kuri za moto n’abakora indi mirimo itandukanye gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura COVID-19 bose ni 728, abayikize ni 359 mu gihe abakirwaye ari 367, hamaze gupfa 2. Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Iyicarubozo, ubwicanyi ndengakamere,kuburirwa irengero n’ibindi, ibihugu 24 byasabye u Rwanda kubihagarika amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Abamotari mu barwayi bashya ba COVID-19 bagaragaye i Kigali UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 22-06-2020 saa 08:08' whatsapp Facebook Mu barwayi bashya ba COVID-19 makumyabiri na batandatu (26) batangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, hagaragayemo abamotari babiri bitera benshi impungenge cyane cyane abakunze gutega Moto. Aba barwayi 26 babonetse mu bipimo 3,252 byafashwe kuri iki Cyumweru, abamaze kuboneka mu Rwanda ko banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 728. MINISANTE iravuga ko abo barwayi bashya barimo abagaragaye muri Rusizi (18), Rusumo (2) na Kigali (6), hakaba harimo abapimwe mu baturage aho batuye. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo kuri uyu wa mbere, yasobanuye aho abo barwayi babonetse i Kigali baturutse. Yavuze ko muri abo barwayi batandatu babonetse i Kigali harimo abamotari babiri kandi ko bitaramenyekana aho uburwayi babuvanye. Ikindi kirimo gusesengurwa ni ukureba niba hari aho baba barahuriye n’abo bandi bane na bo bagaragayeho COVID-19 i Kigali. Uyu muyobozi yasabye abagenda kuri za moto n’abakora indi mirimo itandukanye gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura COVID-19 bose ni 728, abayikize ni 359 mu gihe abakirwaye ari 367, hamaze gupfa 2. Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Iyicarubozo, ubwicanyi ndengakamere,kuburirwa irengero n’ibindi, ibihugu 24 byasabye u Rwanda kubihagarika amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi