Abamotari bo muri Uganda bareze Leta mu nkiko

Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri Uganda bareze leta ko yababujije kongera gukora akazi kabo.

Ishyirahamwe ryabo rivuga ko leta iri kuvangura ubushabitsi ikemerera abakora ubundi bushabitsi bwose gukora ibyabo nubwo hari amabwiriza bahawe.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera gukora zitwara kimwe cya Kabiri cy’ubushobozi bwazo kugira ngo abantu bategerana.

Gusa, yavuze ko byaba ari kare cyane kwemerera abatwara abantu kuri moto, avuga ko urebye nta mwanya uba uri hagati y’utwaye n’utwawe.

Moto zemerewe gusa gutwara imizigo.

Abakora aka kazi bamaze iminsi bamagana icyo cyemezo.

Bavuga ko guverinoma nta mafaranga ibaha yo kubatunga muri iki gihe badafite aho bakura kubera icyo cyemezo.

Ikirego abamotari barega leta, cyashyikirijwe urukiko rukuru rwa Kampala.

Gutwara abagenzi kuri moto ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bibeshejeho urubyiruko rubarirwa mu bihumbi muri Uganda, benshi muri bo kuri ubu batagikora.

Mu kwezi kwa Gatanu, leta ya Uganda yatangiye kudohora ingamba zo kurwanya Coronavirus, ariko igumishaho izijyanye na za moto.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa Gatandatu, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko moto zishobora kurushaho gukwirakwiza Coronavirus ziramutse zemerewe gutwara abagenzi muri iki gihe.

Kugeza ubu, muri Uganda hamaze kwemezwa abantu 953 banduye Coronavirus, muri bo 892 barayikize ndetse nta muntu n’umwe irica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Benshi muri abo banduye batangajwe ko ari abashoferi b’amakamyo bakora ingendo ndende ndetse n’abagiye bahura na bo.


Moto kuri ubu ntizemerewe gutwara abagenzi kubera kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus

Abiyomoye kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa bashinze ishyaka rishya ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ibiganza byabo bisize amaraso, ni abanyagitugu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo