Abamotari bari biteguye gusubira mu muhanda bakuriwe inzira ku murima

Abatwara abantu kuri Moto bazwi cyane nk’abamotari bari mu bari bategereje cyane ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 ariko amatsiko yabo yarangiye bakuriwe inzira ku murima ko kuri uyu wa Kabiri badasubiza Moto zabo mu mihanda batwara abantu gusa mu ntangiriro za Kamena nibwo bazasubukura akazi kabo.

Mu byo benshi bari biteze kumenya niba ibikorwa byabyo bisubukurwa byafashweho imyanzuro ikurikira:

- Moto n’amagare bizongera gutwara abagenzi tariki ya 01/06/2020
- Kuri iriya tariki ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara zizasubukurwa
- Utubari n’insengero birakomeza gufunga, gusezerana mu murenge byo ubu biremewe.

Mu bikorwa bikomeza gufungwa nk’utubari n’insengero mu gihe moto n’amagare bizasubukura ibikorwa byo gutwara abagenzi kuva tariki ya 01 Kamena 2020. Iyi nama yanemeje isubukurwa ryo gusezerana kw’abashakana imbere y’ubuyobozi.

Iyi nama yakomeje gufunga bimwe mu bikorwa n’ubundi bimaze iminsi bidakora birimo amashusi, utubari n’insengero.

Ku bijyanye na moto n’amagare bisanzwe byifashishwa mu ngendo, na byo birakomeza guhagarara kugeza tariki ya 01 Kamena ubwo bizasubukura imirimo yabyo.

Ingendo zirakomeza gukorwa hagati mu Ntara no mu mujyi wa Kigali mu gihe izihuza intara n’izindi n’intara n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa kuva tariki ya 01 Kamena 2020.

Muri serivisi zemewe, harimo iy’ishyingirwa imbere y’ubuyobozi ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 15 mu gihe imihango yo gusezerana mu nsengero no kwiyakira byakomeje gufungwa.

Imipaka na yo izakomeza gufungwa keretse ukwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse n’Abanyarwanda n’abandi batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko abatashye bagashyirwa mu kato.

Iyi myanzuro izubahirizwa mu gihe cy’iminsi 15 nyuma yayo hakazafatwa izindi ngamba zizashingira ku isesengura ry’inzego z’Ubuzima.

Mu bindi Perezida yahaye imbabazi umugororwa umwe n’abakobwa 50 bakuyemo inda. Hemejwe kandi n’iteka rifungura by’agateganyo imfungwa 3 596.

Ibyemezo byose by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2020:

Muri iyi Video urumva bamwe mu bamotari baganiriye n’UMUBAVU bavuga ubuzima babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo