Abaminisitiri 4 bagiye kwisobanura ku birimo ibihombo muri Minisiteri bayoboye

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bafashe umwanzuro wo gusaba ibisobanuro abaminisitiri bane ku bibazo byugarije inzego bayobora byagaragajwe na Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.

Abo baminisitiri bane ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Ibikorwaremezo na Minisitiri w’Ubutabera.

Aba baminisitiri biteganyijwe ko bazatanga ibisobanuro ku bibazo bitandukanye by’imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi biteganyijwe ko azatanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu mikoreshereje y’imari mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyane cyane bishingiye ku mishinga iki kigo gishoramo imari.

Umugenzuri w’imari ya Leta yagaragaje impungenge ku mikorere y’imishinga RSSB ishoramo imari bigaragara ko itungukira ikigo n’abanyamuryango ba RSSB mu buryo bugaragara.

The NewTimes yanditse ko raporo yagaragaje ko ibihombo mu mishinga RSSB ishoramo bigenda byiyongera kuko ngo mu bigo icyenda RSSB yashoyemo, igihombo cyavuye kuri miliyari 19 Frw mu 2017 kigera kuri miliyari 28 Frw mu 2018 biturutse ku mikoreshereze itanoze y’amafaranga.

Raporo kandi yanagaragaje ko igenzura ryerekanye ko hari abakoresha batishyurira abakozi babo imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo ku buryo ngo kugeza mu Ukwakira 2019, amakosa mu itangwa rya pansiyo yahombeje amafaranga angana na miliyari 17 na miliyoni 900 Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kandi ngo azanatanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu miyoborere y’ikigo gishinzwe gusohora inyandiko [Rwanda Printing Company (RPC)] cyananiwe kugera ku ntego cyashyiriweho.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari yagaragaje ko iki kigo kidafite inshingano zisobanutse ikavuga ko iki kigo kigendera ku mikorere yashyizweho n’abayobozi bacyo ariko ngo ntabwo gifite inshingano zemejwe na guverinoma bityo ngo bikaba bituma gikora kidafite icyerekezo gifatika bigatuma kidakora neza.

Urugero ngo ni uko iki kigo kitabasha gusobanura imikoresherezwe ya miliyari 3 na miliyoni 500 Frw ndetse no gusobanura imigendekere y’amasoko afite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200 Frw cyatanze bitanyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Uburezi na we azitaba Inteko Ishinga Amategeko asobanure ibibazo mu mikoreshereze y’imari muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’imikorere y’urubuga rw’ikoranabuhanga rwa kaminuza y’u Rwanda rukoreshwa mu kwiyandikisha no gucunga umutungo n’abakozi.

Igenzura ryagaragaje ko ubushobozi bw’urwo rubuga rw’ikoranabuhanga budakoreshwa bwose ndetse ntirunakoreshwe icyo rwagenewe mu gihe Kaminuza y’u Rwanda ikomeza kurushoraho imari kugira ngo rukomeze gukora.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo we azatanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu bigo ishinzwe kureberera.

Muri ibyo bigo harimo ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura WASAC cyagaragayemo imiyoborere idahwitse, imikorere mibi, ndetse n’imicungire mibi y’imari n’umutungo.

Abadepite bagaragaza ko WASAC yaranzwe n’imikorere mibi kuva mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015 kugeza 2018/2019.

Inkuru ya Igihe

KARASIRA AIMABLE ASOBANUYE NEZA INKOMOKO Y’INDIRIMBO "SHIKARETE", UGASANGA BARI KUKUBWIRA NGO URIYA UMWIRINDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo