Abakozi bane ba ONU biciwe muri RDC

Abakozi bane b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS biciwe mu bitero bibiri byagabwe ku bigo by’abashinzwe kurwanya Ebola mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 28 Ugushyngo 2019, mu gihe abandi 5 bahakomerekeye nkuko byatangajwe n’uyu muryango.

Aba bakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) bahitanwe n’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai ari na wo wagabye ibitero bibiri kuri ibi bigo by’abari mu butumwa bwo kurwanya Ebola mu gace ka Biakato ho mu Ntara ya Ituri.

OMS mu butumwa bwayo yanyujije kuri Twitter ikomeza ivuga ko umwe mu baturage bari baturiye aho nawe yishwe naho ikindi gitero cy’ahitwa I Mangina cyo kikaba cyaburijwemo.

Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe ubuzima ku isi [(World Health Organization)] OMS mu magambo ahinnye y’Igifaransa yagaragaje akababaro yatewe n’aba baburiye ubuzima muri ibi bitero.

Yagize ati “Tubabajwe n’ababuriye ubuzima mu nshingano z’akazi barimo zo gukiza abantu icyorezo cya Ebola. Turahamagarira buri wese kugirango agire uruhare mu guhashya iri hohoterwa.”

Tedros yavuze ko bagiye kwita ku bakomeretse no gushyira ingufu mu gushakira umutekano abandi bakozi bari mu bindi bice.

Kuva icyorezo cya Ebola cyakwaduka muri DR Congo, mu ntara ya ituri no muya Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru, abarenga 2100 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.


OMS yemeje iyicwa ry’abakozi bayo bane

Uburyo umunyamakuru Gatera yagambaniwe akisanga muri Gereza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo