Abakozi ba Diyosezi ya Ruhengeri bahamagariwe guharanira kubaka amahoro n’ubuvandimwe mu banyarwanda

Mu birori ngaruka mwaka byo kwifurizanya umwaka mushya muhire, biba ku itariki ya 02 Mutarama, abakozi ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’imiryango yabo bifurizanya umwaka mushya muhire bari kumwe n’Umwepiskopi wabo. Bahamagariwe guharanira kubaka amahoro n’ubuvandimwe mu banyarwanda. Babisabwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri mu birori byo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2019. Byabereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri mu Karere ka Musanze.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: « Inzego zikora neza inzira yo kunoza umurimo no kongera umusaruro».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeheri yabagejejeho ibikorwa binyuranye bwakwiye kwibandaho birimo guharanira kubaka amahoro n’ubuvandimwe mu banyarwanda; guharanira imibereho myiza y’umunyarwanda; kwitanga mu bijyanye n’uburezi; kwitanga mu bijyanye n’ubuzima bwiza bw’abanyarwanda; gufasha umuntu kujya mbere no kwiteza imbere; gutabara abababaye n’abatishoboye; gusubiza abantu icyizere; ibikorwa byo kwishakamo imbaraga n’ubushobozi.

Nyiricyubahiro yahishuriye abitabiriye ibi birori uburyo bwiza bw’imikorere no kubaka agira ati: «Bakristu dusangiye ubutumwa, Basaseridoti, Bihayimana, muze dushyire ingufu mu gukora yego ariko no kumenya gukorana bisaba kubahana, guhura kenshi no kujya inama, gukora ibyo twumvikanyeho n’ibitunaniye tukabishakira igihe n’uburyo bwo kubikora. Ni bwo buryo bwiza bwo kubaka».

Yakomeje asaba abakozi gucika ku muco mubi wo kuba ba yamwigendaho agira ati: «Mucike ku muco mubi wa nyamwigendaho no kwihugiraho. Aho ikibazo cyawe ukigira umugogo wirengagije kubihuza n’ibindi biriho cyangwa se no guhangara ibibazo bikomeye».

Umwepiskopi yifuje ko mu buryo bw’imikorere n’imikoranire hakomeza kongerwa uburyo bwo guhuza abantu basangiye ubutumwa no gucoca ibibazo biba byagaragaye. Bizashumangira ubuvandimwe bafitanye bizabafasha kongera kugaruka ku nshingano bafite zo gukorera hamwe no gutahiriza umugozi umwe bagamije kwiyubakira Diyosezi badategereje ak’i muhana kaza imvura ihise.

Nyiricyubahiro yashimye ubutumwa bw’abalayiki muri Diyosezi ya Ruhengeri, asaba abapadiri kubaha umwanya bakwiye, kubaba hafi no kwirinda ikintu cyabatsitaza.
Mu izina ry’abakozi, Maniragaba Clémentine yagarutse ku byo bishimira byaranze umwaka wa 2018 birimo kuba baremerewe ubwishingizi bwo kwivuza; guhurira hamwe nk’abafatanyabutumwa mbere y’uko umwaka urangira bagasuzuma ibyagezweho, bagategurira hamwe ibikorwa bizaranga umwaka w’ubutumwa (année pastorale); imikoranire myiza iranga abakozi bakorerera muri Centre Pastoral Bon Pasteur n’ibindi.

Mu byifuzo by’abakozi yagejeje ku Mwepiskopi wabo, Clémentine yamusabye ko bajya bahabwa umwanya wo guhabwa inyigisho n’imyiherero bizabafasha gusobanukirwa no gukura mu buzima bwa Roho. Yamusabye kandi ko habaho kurebera hamwe umushinga wahuza service zitandukanye za Diyosezi bityo bikagabanya imishinga myinshi ya Diyosezi ishobora guhurira ku muterankunga umwe; no kuba hari abatabona ubushobozi bwo gukora ubutumwa.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo