Abakozi 2 ba Kaminuza ya Gitwe bakatiwe gufungwa imyaka 7

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasabye ko Ahobantegeye Charlotte na Gerald Ndahimana bombi bahoze bakorera Kaminuza ya Gitwe bafungwa imyaka irindwi. Ahobantegeye yahoze ashinzwe kwishyuza abanyeshuri ba Kaminuza ya Gitwe naho mugenzi we akaba yari umucungamari.

Urukiko rwategetse ko Charlotte atanga ihazabu ya Miliyoni Frw 32 akanasubiza Kaminuza miliyoni 11 Frw naho Ndahimana Gérard akishyura ihazabu ya Miliyoni 9 Frw akanishyura Kaminuza miliyoni Frw 4.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Nyakanga 2020 ahagana Saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ahobantegeye Charlotte wari umukozi ushinzwe kwishyuza abanyeshuri muri Kaminuza ya Gitwe yashinjwaga kunyereza amafaranga abanyeshuri batangaga ya Minèrval.

Urukiko rwategetse ko mugenzi we wari umucungamali muri iyo Kaminuza Ndahimana Gérard afungwa imyaka 7 agatanga n’ihazabu ya Miliyoni zirenga 9 Frw akanishyura Kaminuza miliyoni 4 Frw yanyereje.

Ahobantegeye yabanje gufungwa n’urwego rw’Ubugenzacyaha igenzura rikimara gukorwa ariko Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rutegeka ko aburana ari hanze.

Iki cyemezo cyajuririwe n’ubushinjacyaha ruregera Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Isomwa ry’urubanza ryabaye aba bombi badahari ariko urukiko rwasabye ko bafatwa rukimara gusomwa kugira ngo abakekwaho ibi byaha baryozwe ayo mafaranga bafunze.

Abakoranaga n’aba bakozi bombi bavuga ko Ahobantegeye Charlotte yafataga amafaranga ya Minerval abanyeshuri batanze akayashyira kuri konti ye, ndetse akanategeka ko uyu mucungamali amuhemba imishahara y’amezi abiri icyarimwe.

Abahawe ibi bihano bashobora kubijuririra mu gihe k’iminsi 30 urubanza rukimara gusomwa nkuko amategeko abiteganya.

Ahobantegeye Charlotte yabwiye UMUSEKE ko atishimiye imyanzuro y’urubanza, kubera ko ngo inyandiko rwashingiyeho mu guca urubanza ari impimbano, ko nta munyeshuri wigeze yandika arega.

Ikindi Charlotte avugani ni uko ku italiki ya 17 Nyakanga 2020, urubanza rwagombaga gusomwa rwasubitswe, urukiko rukitwaza ko hari ibimenyetso RIB ifite bitagaragara mu ikoranabuhanga ndetse ko hari n’amafaranga bashinjwa batigeze baburana cyangwa ngo bahabwe umwanya wo kwisobanura.

Yemeza ko yiteguye kuzajuririra iki cyemezo.

Ahobantegeye Charlotte wari ushinzwe kwishyuza amafaranga y’ishuri na Ngendahimana Gérard wari ushinzwe kwakira amafaranga/umucungamutungo bombi muri Kaminuza ya Gitwe, bari bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo w’ishuri.

Muri Gicurasi 2018 Ahobantegeye Charlotte yari yari yarasezeye mu kazi ka Kaminuza ya Gitwe ku mpamvu icyo gihe yise ize bwite.

Uyu kandi yatawe muri yombi muri Mutarama 2019 ariko mu kubura ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yemererwa kuburana ari hanze.

Umunyamakuru Rutembesa wakoreye UMUBAVU byakekwaga ko yaburiwe irengero yongeye kuboneka ahishura byinshi byamubayeho birimo no kuzira ko yandikiye inkuru UMUBAVU, Karasira nyuma yuko yandikiwe ibaruwa iganisha ku kwirukanwa byahinduye isura, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo