Abakozi 15 mu bahagaritswe n’Akarere ka Rutsiro RIB yabafunze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. rwataye muri yombi abakozi 15 muri 16 baherutse guhagarikwa n’Akarere ka Rutsiro na rwiyemezamirimo bakurikiranyweho ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano.

Ubwo bahagarikwaga ku mirimo yabo, ubuyobozi bw’aka Karere bwo bwavuze ko bashinjwa ruswa no kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro gusa bo bakavuga ko barenganyijwe bagahanirwa amakosa yakozwe na Komite Nyobozi ndetse ko ngo abakabaye bahanwa ari bo basigaye mu kazi.

RIB ifunze aba bakozi nyuma y’iminsi ine ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bubahagaritse bubashinja uruhare mu kunyereza ibikoresho mu kubaka imihanda ya VUP mu Mirenge itanu ari yo Ruhango, Mushubati, Rusebeya, Murunda na Nyabirasi.

Mu kiganiro Meya wa Rutsiro, Ayinkamiye Emerance aheruka kugirana n’UMUBAVU, wamubajije niba Akarere atari ko kagombaga gukurikirana ibi bikorwa imirenge yo igatanga raporo dore ko hari n’abavuze ko ku nzego z’Imirenge byakozwe neza, Meya yagize ati "Ibyo nyine ni ibyo uvuga, n’ibyo bakubwiye, natwe hari ibyo twakoze bigendanye n’amategeko".

UMUBAVU kandi wamubajije ku kuba ibyo bakoze byaba bifitanye isano no kuba Rwiyemezamirimo yarabareze mu rukiko, Meya ntiyashaka kugira byinshi abivugaho, agira ati "Ibyo rwose mbabarira wimbwira ibya Rwiyemezamirimo ibyo twakoze ni ibyo twabonye bijyanye n’amategeko kubera ko abaturage batabonye ibibagenewe, ibindi byose birekere ubutabera nibwo buzatanga igisubizo".

Twabibutsa ko muri abo bakozi 16 bahagaritswe ku mirimo yabo n’Akarere ka Rutsiro barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 5, abashinzwe ubutaka muri iyo mirenge n’abakozi b’Akarere barimo umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imari (DAF) w’Akarere ka Rutsiro Basabose Alexis; Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry’imihanda Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari umucungamari w’Akarere.

Abatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo barashinjwa ko ibi bikoresho bemeje ko byageze mu mirenge bagasinyira rwiyemezamirimo ariko igenzura ryakorwa rigasanga ibikoresho bitarahageze.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko aba bakozi batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, aho bari kumwe na rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka imihanda y’imigenderano muri aka Karere.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko ibi byaba bakurikiranyweho byagiye bikorwa aho rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko yagiye azana ibikoresho bimwe na bimwe hanyuma bakamusinyira ko yazanye ibikoresho byose kandi bimwe muri byo bitarageze aho byagombaga kugera.

Yakomeje agira ati “Ibi bikoresho ni umucanga n’amabuye byagombaga gukoreshwa mu mirimo yo kubaka imihanda y’imigenderano mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rutsiro.”

Dr Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo rigaragaze n’abandi bashobora kuba barafatanyije ibi byaha nabo bakurikiranwe.

Umwe wo mu bahagaritswe n’aka Karere utarashatse ko umwirondoro we utangazwa, aherutse kubwira UMUBAVU ko ku bijyanye n’ibikoresho bivugwa ko bitageze kuri imwe mu Mirenge ngo bikoreshwe imihanda ya VUP, ari ibinyoma ntaho bihuriye n’ukuri.

Yagize ati "Ibivugwa ko hari ibikoresho bitageze mu Mirenge, ntabwo aribyo, barabeshya ntaho bihuriye n’ukuri".

Aba bakozi kandi banashinja umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance kubikoreza ibibazo batazi mu rwego rwo kubikiza.

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo