Abakora/ga uburaya bati

Abibumbiye muri Koperative Indatwa igizwe n’abakora ndetse n’abahoze bakora umwuga w’uburaya mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza bavuga ko ubuyobozi bw’ibanze bwanze kubashyira mu byiciro by’ubudehe.

Koperative indatwa yashinzwe mu 2012, n’abakoraga uburaya baje kwishyira hamwe bagamije kujya baganira ku cyabafasha kubuvamo bagashaka imibereho mu bundi buryo butari ubwo kwicuruza.

Imibare itangazwa n’Ubuyobozi bwayo igaragaza ko abakora umwuga w’uburaya barenga 100 bigabanyije mu matsinda ane arimo abiri akorera mu Mujyi wa Kabarondo ndetse n’andi abiri akorera ahitwa i Rusera.

Buri tsinda nibura ribarizwamo abagera kuri 20 aho buri cyumweru bizigamira amafaranga ari hagati ya 200-500 Frw.

Umuyobozi wa Koperative Indatwa, Umutoni Olive yavuze ko buri tsinda rimaze kugira amafaranga ibihumbi 800 Frw kuri konti yaryo bakaba bifuza ko leta yabafasha kwiga indi myuga irimo kudoda, guteka, kogosha, gukora imisatsi abandi bakayoboka inzira yo gucuruza bakava mu buraya.

Umutoni yavuze ko zimwe mu mbogamizi bafite kugeza ubu ari uko badahabwa ibyiciro by’ubudehe.

Yakomeje agira ati “Kugeza iyi saha imbogamizi dufite ni iz’ibyiciro by’ubudehe, ujya kwaka icyiciro kabakubwira ko udatuye kandi akenshi ntabwo tuba turi ba kavukire hano Kabarondo.”

“Abanyamuryango bacu bakeneye gushyirwa mu byiciro kuko ntabwo tuba twabuze amafaranga yo gutanga ariko kutagira ibyiciro by’ubudehe ni ikibazo.”

Umutoni yavuze kandi ko by’umwihariko mu nzego za leta badafatwa nk’abandi banyarwanda aho usanga hari serivisi bajya gusaba bagakorerwa igisa n’itotezwa bababwira ko ari indaya.

Ati “Ikindi bajye batubona nk’abanyarwanda kubera ko hari inzego z’ubuyobozi ushobora kugeramo ntibaguhe serivisi bati n’ubundi uri wawundi wo mu muhanda, uri indaya. Dufite intego yo kubivamo n’ubwo hatabura kuza abandi ariko tugerageza kugenda twigishanya.”

Aba bakora umwuga w’uburaya bavuga kandi ko mu minsi yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus batabashaga kubona abakiriya ari nayo mpamvu na bo basaba guhabwa ubufasha nk’abandi baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye UKWEZI ko iyo koperative bamaze igihe gito bayimenye ndetse n’icyo kibazo cyabo bari guteganya gukora inama hagakorwa ubuvugizi.

Muri rusange umuntu umaze amezi atandatu atuye mu Mudugudu ashobora guhabwa serivisi zigenerwa abaturage baho bityo na we akaba yahabwa uburenganzira bwo guhabwa icyiciro cy’ubudehe.

Gitifu Kagabo yavuze ko “Ikibazo ni uko bagenda bimuka kenshi urumva ashobora kuhamara amezi atatu ejo akaba yahavuye yagiye ahandi. Aho niho hari ikibazo gikomeye gituma badahabwa ibyiciro by’ubudehe.”

Kuri ubu koperative Indatwa ibarizwamo abakora umwuga w’uburaya mu Murenge wa Kabarondo, irimo abanyamuryango benshi bari hejuru y’imyaka 35 ndetse n’abakiri bato bavuga ko binjiye muri uyu mwuga ku mpamvu z’ibibazo bishingiye ku mibereho mibi n’amakimbirane yo mu miryango.

Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo