Abakomeye ’IBIFI BININI’ bari gukurikiranwa no gufungwa cyane

Umuvugizi w’urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda (RIB) yabwiye BBC ko hari abari mu nzego z’ubuyobozi bari gukurikiranwa ku byaha birimo ruswa no kunyereza umutungo wa leta.

Ubwo Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Dr Nteziryayo Faustin yatangizaga inama y’Abakuru b’inkiko ku wa 02 Nyakanga 2020, yagarutse ku bikunze kuvugwa na bamwe ko abakomeye ’IBIFI BININI’ bivugwa mu kunyereza ibya rubanda dosiye zabo zidakurikiranwa kimwe n’iz’abandi bantu basanzwe.

Icyo gihe yavuze ko ubucamanza bugomba gutanga umusanzu wabwo mu guhashya abanyereza ibya rubanda, yaboneyeho kuvuga ko Dosiye z’abitwa abakomeye cyangwa ’IBIFI BININI’ nkuko bikunze kuvuga na bamwe, zikurikiranwa nk’izindi bityo ngo abavuga ko zikurikiranwa biguru ntege babeshya..

Mu nama iherutse y’abakuriye ishyaka rya FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Perezida Paul Kagame yaburiye bamwe mu bategetsi bakuru ko "hagiye kubaho kubazwa" ibyaha nk’ibyo nk’uko kimwe mu binyamakuru cyari muri iyo nama cyabyanditse.

Kuva nyuma y’iyo nama yabaye ku wa Gatanu tariki 26/06, Minisitiri w’Ibikorwa remezo Claver Gatete ari gukorwaho iperereza.

Bamwe bibaza impamvu ibi bisa naho byahagurukiwe muri iyi minsi.

Gatete hamwe na Ambasaderi James Musoni w’u Rwanda muri Zimbabwe bavugwa mu rubanza ruri kuba, aho abari abanyamabanga ba Minisiteri bombi bari bakuriye baregwa kunyereza imari ya leta irenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Batangiye kubazwa ifumbire yo mu myaka 10 ishize

Ahagana mu 2008 kugeza 2013 leta y’u Rwanda yashoye imari mu mushinga wo kuzana ifumbire no kuyigurisha ku bahinzi mu gihugu hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Abayigurishaga ku bahinzi (abikorera bafatanyije na zimwe mu nzego za leta) bagombaga gusubiza leta amafaranga bavanyemo.

Uyu mushinga leta yawushoyemo arenga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2014 Umugenzuzi w’Imari ya leta yagaragaje ko habayeho kunyereza imari nini ya leta muri uyu mushinga.

Mu 2017 hashinzwe itsinda rihuriwemo na Minisiteri z’Ubuhinzi, Ubutabera, Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi n’Urwego rw’Iperereza ku byaha ngo bakore iperereza ku bakekwaho kunyereza imari muri iyo gahunda.

Ibyavuye muri iri perereza byashyikirijwe ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu kwezi kwa Gatatu 2019.

Umwe mu bakoze iri perereza utifuje gutangazwa, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko basanze haranyerejwe umutungo wa leta urenga miliyari 10 y’u Rwanda.

Avuga ko abantu bagera kuri 20 barimo abikorera ku giti cyabo na bamwe mu bari abakozi ba leta ku nzego nkuru bagize uruhare mu inyerezwa ry’ayo mafaranga ya leta.

Dominique Bahorera, umuvugizi wa RIB, yabwiye BBC ko hari abantu baherutse gufatwa bagafungwa abandi bakaba bari gukurikiranwa badafunze, kubera iyi dosiye.

Agira ati "Barahari batandukanye bakurikiranyweho kuba baranyereje umutungo wa leta, abenshi bahawe ayo mafumbire ngo bayagurishe abahinzi ariko amafaranga aho kugira ngo bayasubize leta bayishyirira mu mifuka yabo.

"Kugeza ubu dufite abantu batandatu bafunze, hari n’abari gukurikiranwa bagize uruhare mu inyerezwa ry’amafumbire, turacyakora iperereza".

BBC ikomeza ivuga ko yabonye amakuru ko mu bakekwa muri iyo dosiye harimo umusenateri, ndetse n’umugabo we w’umucuruzi, uyu mucuruzi we ari mu bari gukurikiranwa bafunze.

Ibi bisobanuye iki?

Ikinyamakuru cyanditse ibyo Perezida Kagame yavugiye mu nama n’abakuriye FPR kivuga ko ku byaha nk’ibi byo kunyereza umutungo wa leta yababwiye ko "arambiwe" abategetsi babivugwaho.

Umwarimu muri Kaminuza mu Rwanda utifuje gutangazwa amazina kugira ngo avuge yisanzuye, yabwiye BBC ko nta gishya kirimo ko bamwe mu nzego nkuru za leta n’igisirikare bavugwa mu bikorwa byo kwigwizaho umutungo binyuranyije n’amategeko, kandi ntibakurikiranwe.

Ati "Icyo turi kwibaza ni uburyo ubu ari bwo bisa n’ibihagurukiwe kandi bisanzwe bizwi. Turibaza niba Perezida Kagame aribwo akibimenya cyangwa se hari ikindi kibiri inyuma."

Mu cyumweru gishize mu Nteko Ishinga Amategeko, umuvunyi mukuru (Ombudsman) mu Rwanda yabwiye abagize umutwe wa Sena ko abiba ibya leta bakabyandika ku bakunze kwitwa "abashumba" (abaragiye imitungo y’abantu bakomeye), mu gihe runaka bose ubucamanza buzabageraho.

Bahorera, umuvugizi wa RIB, we avuga ko gukurikirana abayobozi atari bishya kuko "nta muntu uri hejuru y’amategeko", ati: "..Ntabwo ari ibintu bidasanzwe umuntu wese twamukurikirana".

Umuhungu wa Habyarimana avuga ku gusubika iperereza ku wahanuye indege yari itwaye Ise, Umuvugizi w’ishyaka RUDA rya Barafinda ukiri i Ndera yandikiye umutegetsi ukomeye ku isi, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihome n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo