Abakobwa beza, ihene, amafi mu byo Bobi Wine ari kwifashisha yiyamamariza gusimbura Museveni-Amafoto

Muri Nyakanga uyu mwaka, Depite Robert Kyagulanyi wamenyekanye nk’umuhanzi Bobi Wine, yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe mu 2021, aho azaba ahanganye na Yoweli Kaguta Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi.

Bobi Wine yakunze kuvuga ko ashobora kwiyamamaza agahangana na Museveni ashinja imiyoborere mibi, aho agaragaza ko igihe kigeze ngo urubyiruko rwa Uganda rufate iya mbere mu iterambere ry’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 24 Nyakanga 2019, Bobi Wine yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Uganda, ngiye guhatana na we (Museveni) mu matora aciye mu mucyo mu 2021.”

Ubu tuvugana mu gihugu cya Uganda abantu batangiye kwibaza ikigiye kuba ndetse bamwe bakaba batangiye gutinya ko hashobora kuba intambara kubera imbaraga Bobi Wine azanye ashaka gukura Perezida Museveni ku butegetsi.

Uyu muhanzi akaba umudepite wa Kyadondo East ahangayikishije Museveni ndetse n’abasirikare bakuru bakomeye aho batinya ko ashobora kubabuza umugati kandi bashaje kuko ubu mu gihugu hari akantu ka gakoryo uyu Bobi Wine n’abafana be batangije ko kwandika ku mafaranga yose bazajya babona ngo ’Vote Bobi Wine’ bivuga ngo muri 2021 mutore Bobi Wine kubera ko ni bwo amatora azaba.

Ubu mu gihugu hose amafaranga arimo kwandikwaho ’Vote Bobi Wine’ ndetse n’ibiribwa ku masoko hose ni byo bandika, bikaba ari uburyo bwo kugira ngo berekane ko Bobi Wine ari we ukunzwe cyane kandi ari we bashaka ko azaba Perezida kuko bavuga ko Museveni atinze ku buyobozi.

Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Emmanuel Tumusiime Mutebile yatangaje ko abantu bakwiye kwanga gufata amafaranga yanditseho gutora Yoweri Kaguta Museveni, Robert Kyagulanyi Ssentemu (Bobi Wine) cyangwa Dr. Kizza Besigye muri 2021 kubera ko bitemewe ndetse bitesha agaciro ifaranga kandi Banki Nkuru ni yo yonyine yemerewe kwandika ku mafaranga no kuyakora.


Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, abwira abanya-Uganda kutakira amafaranga yanditse gutora uwo ari we wese

Gusa abantu baribaza uburyo bari bwange amafaranga yanditseho kandi ari menshi bikabayobera ndetse n’ibiribwa bitandukanye harimo inyama n’ibindi hirya no hino usanga aribyo byanditseho.

Uyu mugabo Bobi Wine umushinga wo kuzaba Perezida yawutangiye cyera abantu batazi ibyo ari byo yiyita Ghetto President, akiyita H.E Bobi Wine ndetse na Plaque y’imodoka ze zihenze zimwe ari President.

Aya ni amafoto ya bimwe mu byo Bobi Wine ari kwifashisha mu kwiyamamaza byandikwaho ngo ’Vote Bobi Wine’:

Karasira Clarisse ati "Ubukene bwa karande si isezerano":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Fidele Castro Kuya 18-12-2019

Bobi wine c? natuze ntamwana usya aravoma Cg akabyina