Abakiristu ba ADEPR barasaba Leta ko abayisahuye umutungo bawugarura

Tom Rwagasana na bagenzi be barahungabanya ADEPR inzego zirebera.
Ivugabutumwa ryogeza ijambo ry’Imana ryaje guteterezwa n’ingoma ya Tom Rwagasana mu itorero rya ADEPR , habamo amacakubili n’ubuhemu buherekejwe n’ubujura. Ingoma ya Tom Rwagasana na bagenzi be baje gufungwa aho bakekwagaho kunyereza akayabo karenga miliyali ebyeri n’imisago y’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki 19 Ukwakira 2018 nibwo hari hiteguwe kumva umwanzuro w’urukiko ku byaha bikekwaho Tom Rwagasana na bagenzi be bishingiye ku isahurwa ry’umutungo wa ADEPR,ntabwo urubanza rwasomwe kubera ko hari hatangijwe icyumweru cy’ubutabera.

Amakuru azunguruka mu nshuti za Tom Rwagasana ni uko yazijeje ko namara kuba umwere azahita arega nyobozi ya ADEPR iyobowe na Rev Karuranga Ephrem kuba yaramwambuye ubu bishop ,ikindi akanayirega imishahara atahawe mu gihe atahamwe nicyo cyaha yakekwagaho.

Abandi basesengura imvugo za Tom Rwagasana basanga zitazagira ishingiro kuko ingoma yamwimitse yarayitetereje arayigayisha kugeza naho atatinye kujya atanga amasheke atazigamiwe,kongeraho no kutagira ubumwe mu itorero yari yahawe asimbura Rev Usabwimana Samuel.

Ikindi gihangayikishije ni uburyo harimo abapasiteri bagifite inshingano zo kuyobora indembo n’uturere ,ariko bakaba barigometse kuri nyobozi kugeza naho badatinya gukora amakosa ,kandi bayabujijwe.

Abasesengura barasanga RGB ikwiye gushyigikira nyobozi ya ADEPR nkifite amadini mu nshingano kuko ibisigisigi bya Tom Rwagasana bikomeje kwigomeka.

Amakuru ava ahizewe ni uko ubu hari abakora amanama yo kunaniza ubuyobozi hagamijwe kubyereka ako batabwishimiye. Ingero nk’ubu hari abashakisha abashyizwe mu kiruhuko bakababwira ko bashyizwemo igihe kitageze,bityo bakabumvisha ko ari akarengane,ikindi ni uburyo usigaye usanga mu nsengero za ADEPR habonekamo imirwano nko mu karere ka Nyamasheke no mu karere ka Gasabo mu Gasata byose bigakorwa kugirengo nihagira uhagarikwa byitwe ko azize ko yahawe na Tom.

Abandi batanga amakuru yubwigomeke bashingira kubakoraga muri Dove Hotel igihe banga akazi nabwo berekanye ko bazize ko ari bene wabo nabavuye k’ubuyobozi.

Ibi byose nibyo bikomeje kugandisha abakiristu bibabuza gusenga.

Abaherutse guhindurirwa imyanya mu mujyi wa Kigali nabo harimo bakeya bakorana inama na Tom aho ngo akibumvisha ko azasubirana itorero. Abatabara nimutabare itorero ry’Imana.
Source ingenzinyayo.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Maniraguha emmanuel Kuya 7-11-2018

Ariko muvandi ko usigaye ubogama bite byawe? Ubu uretse kwigiza nkana uyobewe ko iyi ngoma ya karuranga ariyo mbi kurusha iya Tom? Ubuse abakristo yari yafungishije ntiwamenye ibyabo? Nonese pension bayitanga ku myaka 59ans? Jya ubanza amakuru nshuti kuko uzi bikeya.

Nsabimana joseph Kuya 4-11-2018

Icyihutirwa twashimye imana yigaragaje igakoresha bamwe mubayobozi hakavaho Tom wariwarabaye ikigusha kubantu benshi ndetse akaba n,umutegetsi ahokuba umukozi w,imana ahubwo twisengere ububyutse mubantu bugaruke nabakizwa biyongere nkaho nubundi nabayiriye barikuyiryana ubwoba kuko igiye kubashirana ahobambariye inkindi bareba nabi bakahambarira..........

Nsabimana joseph Kuya 4-11-2018

Icyihutirwa twashimye imana yigaragaje igakoresha bamwe mubayobozi hakavaho Tom wariwarabaye ikigusha kubantu benshi ndetse akaba n,umutegetsi ahokuba umukozi w,imana ahubwo twisengere ububyutse mubantu bugaruke nabakizwa biyongere nkaho nubundi nabayiriye barikuyiryana ubwoba kuko igiye kubashirana ahobambariye inkindi bareba nabi bakahambarira..........

Nshimyumukiza Kuya 3-11-2018

Icyabo nukwishakira amafaranga gusa,ubundise bararwana Niki, kwigihe kigiye kugera bakizisanga bararuhiye ubusa,mwijuru harImana itareba nkuko abantu bareba.

Mwenegitare Kuya 3-11-2018

Nagirango nkubwire ko umukiristo atahamagawe na Usabwimana cyangwa Tom nabandi nkabo ubwo rero abahamagawe nawe nibabasange ariko niba twarahamagawe na Yesu nawe tumwikomezeho. kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro. kandi gutsinda imbere y’ abantu twibaze niba nimbere y’ Imana hari intsinzi. Murakoze

Theoneste Kuya 2-11-2018

2 Timot.2 : 19 .