Abakinnyi 27 umutoza Mashami yahamagaye ntibarimo Sugira na Yannick Mukunzi

Ku rutonde rurerure rw’abakinnyi 27 umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yahamagaye ngo azabifashishe ku mukino wa Mozambique na Cameroun mu gushaka itike ya CAN 2021, harimo 11 bakina hanze y’u Rwanda kandi ntibagaragaramo Sugira Ernest na Yannick Mukunzi.

Yannick Mukunzi usanzwe akinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden ntiyagaragaye ku rutonde rw’abo umutoza Mashami yahamagaye mu gihe mu mukino uheruka u Rwanda rwanyagiyemo Seychelles ibitego 3-0 mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, yavuze amagambo akomeye cyane cyane abwira abamushinje kuba ku rwego rwo hasi ahanini bashingiye ko akina mu cyiciro cyo hasi.

Icyo gihe n’ubundi byanditswe ko Yannick Mukunzi yahamagawe abanje gushidikanywaho cyane cyane ku rwego rwe bavuga ko atari ku rwego rwiza rwo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu bitewe n’uko bamwe batamubona akina.

Nubwo mu minsi yashize Rutahizamu wa APR FC, Sugira Ernest yari ari kubica bigacika dore ko ari we wafashije u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020, na we ntiyagaragaye kuri uru rutonde rw’abahamagawe n’umutoza Mashami, ibyo umuntu yashyira ku kuba yarafatiwe ibihano na APR FC kubera amagambo yatangaje avuga ko atisanga cyane muri iyi kipe (ya APR FC) kuko abatoza bamusaba kugaruka mu kibuga hagati.

Mu bihano Sugira Ernest yahawe, harimo hagarikwa gukina ndetse no gukorera imyitozo muri APR FC mu gihe kingana n’amezi abiri uhereye igihe yaboneye ibaruwa (ku wa 24-10-2019) ndetse n’umushahara we ukagabanukaho 30% muri ayo mezi.

Mu bakinnyi 11 (muri 27) umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yahamagaye bakina hanze y’u Rwanda, uwa mbere ari bugere mu Rwanda uyu munsi.

Umukino Rwanda ruzakina na Mozambique uzaba tariki ya 14 Ugushyingo muri Mozambique, ni mu gihe uwa Cameroun uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2019.

Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe, Muhire Kevin wa Misr Lel Makkasa mu Misiri ni we ugera mu Rwanda uyu munsi saa 14:30’, Niyonzima Ally ukina muri Oman arahagera saa 15:25’ mu gihe Mvuyekure Emery wa Tusker yo muri Kenya ahagera saa 16:00’.

Ejo tariki ya 7 Ugushyingo 2019, biteganyijwe ko hazagera abakinnyi 3, Jacques Tuyisenge wa Petro Atletico muri Angola, azahagera saa saba n’igice z’ijoro. Rwatubyaye Abdul wa Colorado Rapids yo muri USA azahagera saa 19:15’ mu gihe biteganyijwe ko Sibomana Patrick wa Young Africans muri Tanzania azahagera saa 7:00’.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2019 nabwo hazaza abakinnyi batatu, Hakizimana Muhadjiri wa Emirates Club muri Dubai azahagera saa 6:00’, Bayisenge Emery ukina muri Bangladesh na we azahagera saa 6:00’ mu gihe Nirisarike Salomon ukina muri Armenia mu ikipe ya Pyunik azahagera saa 15:20’.

Tariki ya 9 Ugushyingo hazaza rutahizamu wa Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere uzahagera saa 7:00’.

Bizimana Djihad we bitewe n’umukino afite tariki ya 9 Ugushyingo, biteganyijwe ko azahurira n’abandi muri Mozambique Maputo tariki ya 11 Ugushyingo 2019.

Biteganyijwe ko bahita bajya mu mwiherero uyu munsi i Nyamata muri Golden Tulip, bakaba abazatangira imyitozo ku munsi w’ejo.

Abakinnyi 27 bahamagawe:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports), Habarurema Gahungu (Police FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA) na Nirisarike Salomon (Pyunik FC, Armenie).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Oman), Niyonzima Olivier (APR FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri), Bizimana Djihad na (Waasland Beveren, Mu Bubligi) na Manishimwe Djabel (APR FC).

Ba rutahizamu: Mico Justin (Police FC), Usengimana Danny (APR FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Pétro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, EAU), Iyabivuze Osée (Police FC) na Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania).


Muhadjiri(10) na Jacques Tuyisenge(9)


Yannick Mukunzi ubushize wahamagawe hakemangwa urwego rwe, ubu ntiyahamagawe


Sugira Ernest uri mu bihano bya APR FC na we kuri iyi nshuro ntiyahamagawe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo