Abakaraza 21 batorotse u Burundi, ubutegetsi burahekenyera amenyo u Bubiligi

Itsinda ry’abakaraza 21 ryo mu Burundi ryatorotse igihugu mu minsi ishize ubwo riheruka gutumirwa mu Busuwisi mu iserukiramuco ry’umuziki gakondo ryahabereye, ibi byateje uruntu runtu mu nzego z’ubutegetsi.

Iri serukiramuco ry’umuziki gakondo riherutse kubera mu Busuwisi, ryatangiye ku itariki ya 12 risozwa ku itariki ya 19 Kanama 2018. Abantu 21 baserukiye u Burundi bagiye ubutagaruka ndetse baherutse gutangaza ko batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

RFI yatangaje ko itoroka ry’aba bakaraza ryazuye umwuka mubi hagati ya Leta y’u Burundi n’u Bubiligi. Ubutegetsi bw’u Burundi bwarakariye bikomeye u Bubiligi ko “buri inyuma y’itoroka ry’aba bantu 21” kuko ngo “bitumvikana uburyo aba bantu bahawe visa za Schengen nta rwego rw’igihugu rumenyeshejwe”.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Philippe Nzabonariba mu itangazo rivuga kuri iki kibazo yashinje byeruye u Bubiligi ko “bwagize uruhare mu gutorokesha aba bahanzi”. Yavuze ko u Bubiligi bwacuze uyu mugambi bufatanyije n’imiryango izwiho gucuruza abantu.

Philippe Nzabonariba yavuze ko aba bahanzi uko ari 21 nta n’umwe ufite icyangombwa cyemewe n’amategeko cyerekana ko ari ‘umukaraza uzwi’ bityo “bikaba bitumvikana uburyo bahawe ibyangombwa”.


Abakaraza 21 batorotse u Burundi nyuma yo kwitabira Rencontres de Folklore internationales de Fribourg

Aba batorotse bavuze ko bafashe umwanzuro wo kuguma i Burayi batinya gusubira iwabo kuko hari umutekano muke mu gihe u Burundi bwo bushimangira ko ibyabaye byose u Bubiligi bubiri inyuma nka kimwe mu bihugu bicumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu 2015.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Elimeleck Tizzo Masengesho Kuya 29-08-2018

Mubihorere Bajye Gushaka Ubuzima