Abajyana abakobwa kuba indaya i Burayi babizeza imirimo bafashwe

Kimwe n’u Rwanda, hirya no hino ku isi ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kirahangayikishije nubwo usanga hari ingamba zikomeye zo kurwanya ubu bucuruzi.

Akenshi usanga urubyiruko arirwo rwisanga muri ubu bucuruzi kuko rushukwa rubwirwa ko nirugera aho rujyanywe ruzahabwa imirimo myiza narwo rwareba ku kibazo cy’ubushomeri bwugarije isi ruti "aho gupfa none napfa ejo" nyamara rwagera iyo rujyanywe rukisanga rukoreshwa imirimo y’ubucakara ndetse ab’igitsinagore bagahatirwa gukora n’uburaya.

Iki kibazo cyahagurukiwe hirya no hino ku isi byatumye Polisi y’u Burayi (Europol) ifata abantu batandatu bakekwaho kuba mu itsinda riyobowe n’abo muri Finland ryajyanye abakobwa bo muri Nigeria kuba indaya i Burayi.

Iri tsinda rishinjwa gukora ibi bikorwa byo gucuruza abantu mu Burayi mu bihugu birenga 15, nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru AFP.

Kuva muri Espagne, aho ukekwaho kuba umuyobozi w’iri tsinda yafatiwe, kugera muri Finland na Sweden ahafatiwe abagore n’abakobwa benshi bazanywe bagakora cyangwa bagakoreshwa ibikorwa byo kwicuruza/uburaya.

Polisi yafashe hafi Miliyoni eshatu z’ama-Euro (ni arenga Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda) nk’afitanye isano n’ibi bikorwa.

Bahagaritse kandi Konti z’abacyekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa ziri mu bihugu 12, banafatira imodoka zihenze, imirimbo n’ama-Euro 30,000 muri ’Cash’, nk’uko Polisi y’i Burayi ibitangaza.

AFP ivuga ko iri tsinda ricyekwaho gukora ibi bikorwa byo kujyana abakobwa bagakoreshwa mu buraya i Burayi, ryinjije inyungu igera kuri Miliyoni 40 z’ama-Euro kuva mu mwaka wa 2010.

Ibihugu binyuranye by’Afurika bivugwamo ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu batwarwa bizezwa akazi keza mu bihugu bikize, bagerayo bagakoreshwa imirimo batabwiwe, nk’uburaya.


Abantu batwarwa mu icuruzwa ry’abantu bizezwa imirimo myiza mu bihugu bikize bagerayo bagakoreshwa imirimo batabwiwe, nk’uburaya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo