Abajura bongeye kuyogoza abatuye Kamonyi

Abajura bari kuri moto baraye bateye abaturage bo mu Murenge wa Runda mu gasanteri k’ubucuruzi ka Ruyenzi.

Ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2018, nibwo abaturage bane bavaga mu mirimo batewe ibyuma n’abajura bakabakomeretsa.

Abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabwiye Igihe ko umwe mu bateye ibyuma aba baturage yari atwawe kuri moto.

Ati “Umwe mu bateye ibyuma bariya baturage yafashwe ari mu maboko ya RIB n’umumotari wari umutwaye yafashwe.”

“Twamenye ko muri bariya baturage bane harimo umugabo n’umugore we bari bavuye ku kazi harimo kandi n’abanyerondo bari mu kazi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abakomerekeje aba baturage ari abajura bashakaga kubiba.

Ati “Kugeza ubu twafashe abantu babiri, umwe muri bo yanze kuvuga amazina ye. Abaturage nabo ntibabazi muri kariya gace, ni abajura bashakaga kwiba telefoni. Uyu utashatse kuvuga amazina ye ni we wari ufite icyuma.”

CIP Karekezi yashimye uruhare rw’abaturage mu kwirindira umutekano, abasaba gukomeza kuba maso kandi bagira umuntu babona mu gace batuyemo batamuzi bakihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo