Abajura b’inka biciwe mu gitero gihuriweho n’igisirikare cya Nigeria na Niger

Igisirikare cya Nigeria kivuga ko cyishe abajura 89 kivuga ko bagize uruhare mu ruhererekane rw’ibitero byagabwe ku baturage muri leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Icyo gitero cy’igisirikare cya Nigeria cyanagizwemo uruhare n’ingabo z’igihugu cya Niger bihana imbibi.

Jenerali Majoro John Enenche, umuvugizi w’ingabo za Nigeria, yavuze ko icyo gitero cyanatumye hafatwa imbunda hakanagaruzwa inka 322 zari zaribwe.

Yanavuze ko abantu batanu bari barashimuswe babohojwe.

Igisirikare cya Nigeria cyavuze ko abo bari barashimuswe bagiye gusubizwa mu miryango yabo ndetse n’ibyari byaribwe bigasubizwa ba nyirabyo.

Cyanatangaje ku rubuga rwa Twitter amafoto ya bimwe mu byafashwe, birimo na za moto 77 zagarujwe.


Moto 77 zose hamwe ni zo zagarujwe

Leta ya Zamfara ihana urubibi na Niger mu majyaruguru.

Imaze igihe iri mu bibazo iterwa n’imitwe yitwaje intwaro yiba inka, igashimuta abantu ikaka amafaranga ngo ibone kubarekura ndetse ikanagaba ibitero ku baturage.

Ibyo byatumye abaturage na bo barema imitwe y’ubwirinzi.

Mu myaka itanu ishize, iyi leta ya Zamfara ndetse na leta ya Kaduna bihana imbibi zakunze kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Ibice binini by’amajyaruguru ya Nigeria cyane cyane mu majyaruguru ashyira uburasirazuba - nabyo bimaze imyaka ibarirwa mu icumi byibasiwe n’ibitero by’intangondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.


Inka 322 zose hamwe ni zo zagarujwe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo