Abajura 12 barimo Abanyakenya, Abanyarwanda bafashwe bashaka kwiba Equity Bank

Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha, RIB, rwaburijemo umugambi mubisha w’abajura12 barimo abanya Kenya umunani, Abanyarwanda batatu n’Umunya-Uganda umwe bageragezaga kwiba Equit Bank bakoresheje ikoranabuhanga.

RIB ibinyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, yatangaje ko aba bajura bafashwe ubwo bageragezaga kwinjira mu mabanga y’iyi Banki kugira ngo bibe amafaranga yo ku makonti y’abakiliya.

RIB yagize iti “RIB yafuze itsinda ryunze ubumwe ry’abanya Kenya 08, Abanyarwanda 03 n’umunya-Uganda umwe ryashakaga kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri Equity Bank.

Iri tsinda ryafunzwe ubwo ryageragezaga kwinjirira [Hacking] uburyo bw’imikorere y’iyi Bank,kugira ngo ryibe amafaranga ku makonti y’abakiliya.

RIB ntiratangaza amazina y’aba bajura gusa biravugwa ko harimo umugore umwe.

RIB yavuze ko aba bajura bibye Equit yo muri Kenya na Uganda birabahira ariko ngo bashatse kugerageza iyo mu Rwanda bagubwa gitumo, imigambi mibisha yabo irabapfubana,ubu barafunzwe.RIB igiye gukora Dosiye yabo iyishyikirize ubushinjacyaha.

RIB yashimiye abatanze amakuru yatumye aba bajura bafatwa inasaba abanyarwanda bose gukomeza kuba maso no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bitandukanye bikumirwe.

Umwaka ushize mu Rwanda havuzwe ubujura bwifasihshije ikoranabuhanga muri Access Bank i Kigali.

Mu rubanza rw’abantu 21 barezwe, biganjemo abanya-Nigeria n’Abanyarwanda, iyi Banki yagaragaje ko hagombaga kwibwa agera kuri miliyari y’amanyarwanda ariko ngo na macye yibwe.

Mu rukiko byavuzwe ko mu kwiba abaregwa bari kwifashisha uburyo bwo guhererekanya amafranga kuri konti n’amakarita yo kubikuza, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu 2016 havuzwe ibura ry’amafaranga agera ku $500,000 ikigo cy’uburezi cy’u Rwanda cyari cyohereje muri Nigeria kwishyurira abanyarwanda biga yo, aya yayoberejwe muri Espagne.


RIB yataye muri yombi Abanyakenya, Abanyarwanda n’umunya-Uganda bashakaga kwiba Equity Bank bakoresheje ikoranabuhanga





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo