Abajijisha ngo bambaye ’Kasike’ bamenye ko bihima-Polisi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda buravuga ko, abantu bagenda kuri moto babeshya abapolisi ko bambaye ingofero zo ku barinda umutwe zizwi nka Casque, ngo bamenye ko ubuzima bwabo bufite agaciro kurusha umusatsi.

Ibi ni ibintu bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, bavuga ko na bo babibona ariko bakanga kwiteranya n’abagenzi.

Umwe yagize ati "None se ubu ko najya kubwira umukobwa ngo ambara iyo casque neza, aramutse avuye kuri moto yanjye si njyewe wabihomberamo?”

Iyi migirire ibangamiye bamwe mu bamotari bashyira mu majwi abakobwa, nk’abakunze kubikora nubwo ngo n’ab’igitsina gabo ngo hari ababikora.

Imibare itangazwa n’igipolisi cy’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko hafi 42% by’ibitera impanuka zitwara ubuzima bw’abantu benshi byagabanutse muri 2019 nubwo ngo abakunze kubigwamo kurusha ari abamotari n’abanyamaguru.

CP Rafiki Mujiji uyobora ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda akavuga ko babikora bareka gukina n’ubuzima.

Ati ”Ababikora bakwiye kureka gukina n’ubuzima. Uwo musatsi mwanga ko usandagurika, ntabwo uruta ubuzima bwawe bwose. Ababikora tubicikeho.”

Reka tubabwire ko hagati y’umwaka wa 2018 -2019 Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko impanuka zabaye mu muhanda zahitanye abanyamaguru 223 , abatwara abagenzi kuri za moto 184 n’abanyamagare 130, bityo ngo abantu bakwiye guhindura imyivire iyi mibare ikagabanuka hamwe na gahunda ya ’Gerayo Amahoro’ imaze ibyumweru 34 muri 52 igomba kumara.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo