Abahuza ba CEDEAO bemereye abahiritse ubutegetsi muri Mali inzibacyuho y’umwaka

Abahuza bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS) babwiye agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi muri Mali ko bakwemera inzibacyuho itarengeje amezi 12, nkuko Ibiro Ntaramakuru Reuters bibitangaza.

Reuters isubiramo amagambo y’ibiro bya Perezida wa Nigeria bivuga ko iyo nzibacyuho yayoborwa n’umusivile cyangwa uwasezerewe mu gisirikare.

Umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi aherutse gutangaza ko bifuza inzibacyuho y’imyaka itatu ikuriwe n’umusirikare.

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yahawe raporo yuko ibikorwa byo kugerageza gukora ubuhuza muri Mali byagenze. Byayobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Ku itariki ya 18 y’uku kwezi kwa munani, abasirikare bigabije umurwa mukuru Bamako bata muri yombi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta. Kugeza ubu baracyamufunze.

Nyuma yaho, ababarirwa mu bihumbi mu baturage ba Mali bagiye mu mihanda y’i Bamako bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi. Amahanga yo yararyamaganye.

Mbere yuko ahirikwa, hari hashize amezi Bwana Keïta yamaganwa mu myigaragambyo kubera ruswa, gucunga nabi ubukungu n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Hashize n’igihe hari uburakari mu ngabo za Mali bushingiye ku mushahara n’intambara mu majyaruguru zirwana n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Kisilamu. Mu mwaka ushize yahitanye abasirikare batari bacye.


Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria ari kumwe na Colonel Assimi Goita uyoboye agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi


Abahiritse ubutegetsi muri Mali bo ngo barashaka imyaka itatu y’inzibacyuho

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo