Abahungu bahigitse abakobwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2018

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abakoze ibizami bya Leta byasoje umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gashyantare 2019, aho abahungu batsinze kurusha abakobwa mu mwaka wa 2018.

Mu mashuri yisumbuye asanzwe abatsinze ni 88.2% mu banyeshuri 42,145 naho mu mashuri yisumbuye yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro abatsinze ni 95.2% mu banyeshuri 21,847.

Abahungu bahigitse bashiki babo muri ibi bizamini kuko abakobwa batsinze ku kigero cya 84,0% mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 93,0%.

Umunyeshuri witwa Mukasine Gloriose wo ku ishuri rya EAV Ntendezi niwe wabaye uwa mbere mu bize imyuga muri 2018, Minisiteri y’Uburezi yamuhembye mudasobwa nk’umunyeshuri wahize abandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’inshuke Dr Issac Munyakazi yavuze ko mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi abiga mu mashuri nderabarezi bagiye kujya bahabwa ubufasha. Biteganyijwe ko bazajya barihirwa kaminuza.

Dore urutonde rw’abanyeshuri batanu barushije abandi muri buri shami:

PNG - 1.9 Mb
Abanyeshuri bahize abandi bahembwe mudasobwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo