Abahoze mu mitwe y’inyeshyamba 1800 bashubijwe mu buzima busanzwe

Abantu basaga 1800, bagizwe n’abagore n’abana b’imiryango y’abahoze mu mitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 bashubijwe mu buzima busanzwe.

Aba bashubijwe iwabo nyuma y’umwaka bahabwa amahugurwa mu nkambi ya Nyarushishi mu burengerazuba bw’u Rwanda. Leta y’u Rwanda ivuga ko bazakomeza kwitabwaho aho basubiye iwabo ku ivuko.

Abagore barenga 400 n’abana basaga 1400 ni bo bashoje icyiciro cy’amahugurwa aba yarajyenwe na komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’inyeshyamba zirwanya leta y’u Rwanda n’imiryango yabo.

Bose bamaze imyaka 26 baba mu mashyamba ya Congo, ariko ntibatahutse ku bushake ahubwo ni nyuma yo kugabwaho ibitero mu mashyamba mu burasirazuba bwa Congo, abagore n’abana bajyanwa i Nyarushishi.

Muri abo bose kandi harimo 64 bafite ubwenegihugu bwa Congo ndetse n’abana 11 badafite inkomoko.


Leta y’u Rwanda ivuga ko bazakomeza kwitabwaho aho basubiye iwabo ku ivuko

Abanyecongo harimo abashakanye n’Abanyarwanda, komisiyo ivuga ko izavugana na Congo ku baba bashaka gusubira iwabo.

Abagabo bajyanywe mu kigo cya Mutobo bo ngo bakazasezererwa mu minsi iri imbere, gusa komisiyo ivugako abasize bakoze ibyaha mu Rwanda bagomba kubibazwa mu bucamanza.


Abagore barenga 400 n’abana basaga 1400 ni bo bashoje icyiciro cy’amahugurwa

DORE IBY’INGENZI WAMENYA KU NDEGE BIVUGWA KO ARI YO YAGEJEJE PAUL RUSESABAGINA I KIGALI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo