Abahinzi bakennye kurusha abandi bagiye guterwa inkunga.

Umuryango w’abahinzi n’aborozi "Imbaraga" kubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bashyize ahagaragara umushinga w’imyaka itatu ugamije kuzamura abahinzi-borozi bakennye kurusha abandi babarizwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Uyu mushinga wiswe "ijwi ry’abahinzi n’aborozi" wamuritswe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018,ukaba uzaterwa inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 900 azatangwa n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Umuryango Imbaraga ari nawo uzashyira mubikorwa uyu mushinga ufatanyije n’umuryango mpuzamahanga "International Alert" watangaje ko uzakorera mu turere turindwi aritwo Gatsibo,Kayonza,Ruhango,Rilindo,Butera,Rubavu,na Rutsiro,aho uzagera kubahinzi-borozi basaga ibihumbi 30 bibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative y’abahinzi.

Utu turere ngo twatoranyijwe hagendewe kubibazo abahinzi bakunze guhura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi kubuhinzi n’ubworozi,nkuko byatangajwe na
Jean Paul Munyakazi ,umuyobozi mukuru w’Umuryango Imbaraga.

Guverinoma yasabwe gushyiraho igiciro kinogeye abahinzi.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Imbaraga, Munyakazi Jean Paul yanagaragaje ko kimwe mubibazo abahinzi bahura nabyo ari ukugurirwa ku giciro gito ahanini biturutse kubamamyi,bityo asaba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’iy’ubucuruzi n’Inganda kuzamura agaciro kumusaruro w’ubuhinzi.

Yavuze ko kubufatanye n’inzego zitandakanye binyuze mu mushinga"Ijwi ry’abahinzi n’aborozi" bagiye guhanira ko ijwi ry’Umuhinzi ryumvikana hagamijwe kurengera inyungu ze .

Ati " binyuze muri iri huriro twatangiye uyu munsi,tuzabasha kuganira kubibazo bihari hagamijwe kubishakira umuti dufatanyije n’inzego zitandakanye zirimo imiryango itagengwa na Leta,amashyirahamwe y’abahinzi n’abikorera .kuko Abahinzi nta jambo bagira mu igenamigambi no kigena igengo y’imari igenerwa ubuhinzi".

JPEG - 57 kb
Dr Murekezi Charles ushinzwe kongera umusaruro muri Minagri arikumwe na Jean Paul Munyakazi uyobora Urugaga Imbaraga baganira n’Abahinzi kumushinga "Ijwi ry’Umuhinzi"

Munyakazi yavuze ko bashaka gushyiraho urubuga abahinzi bahuriramo bakaganira kubibazo bihari hagamijwe gufata ingamba.

Dr Charlse Murekezi ushinzwe kongera umururo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi,yavuze ko nka Minisiteri bazashyigikira uriya mushinga ugamije kuzamura Ijwi ry’Umuhinzi hagamijwe kongera ingano n’ubwiza by’umusaruro bizabasha guhangana ku isoko ry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Hakizimana Daniel

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
yiuui Kuya 1-11-2018

Andika Igitekerezo Hula no UK I juju yuki 8Julio II John huh yhho trough gun other it gnu Isoko year u

yiuui Kuya 1-11-2018

Andika Igitekerezo Hula no UK I juju yuki 8Julio II John huh yhho trough gun other it gnu Isoko year u

yiuui Kuya 1-11-2018

Andika Igitekerezo Hula no UK I juju yuki 8Julio II John huh yhho trough gun other it gnu Isoko year u