Abahatanira Miss & Mr Elegancy bagiye gutemberezwa ku kivu: reba amafoto

Irushanwa rya Miss & Mr Elegancy ryari rimaze imyaka ibiri ridakorwa ryongeye kugaruka, mu mpera z’icyumweru gishize hatoranyijwe abahungu n’abakobwa bazahatana ndetse ubu bagiye gutemberera mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Karongi ahahoze hitwa ku Kibuye.

Iki gikorwa cyo gutembereza aba basore n’abakobwa kije kibanziriza ibindi bikorwa byo gukomeza gushaka gutoranya aba basore n’inkumi bazahatanira ikamba Miss & Mr Elegancy riteganyijwe muri uku kwezi akaba ariho bazakura ibibazo bazababaza kuri final y’iri rushanwa.

Claudette Uwamahoro umuyobozi mukuru w’iiri rushanwa, mu kiganiro yagiranye n’umubavu.com yavuze ko ari kubona irushanwa riri kugenda neza kandi akaba ibyo bari bateguye biri kugenda bijya mu buryo kuko ubu abari muri iri rushanwa bagiye kuruhukira ku Kibuye aho ngo bazaganira n’umuyobozi w’akarere.

Yagize ati, “ bagiye kwidagadura bagiye kuruhuka mu mutwe kuko bari bari gukoresha amaboko cyane, bari bari kwitegura amajonjora yakimwe cyakabiri azaba mu cyumweru gitaha kuwagatatu kuri 22” . Yakomeje avuga ko ari 30 abahungu cumi na batanu n’abakobwa cumi na batanu bagiye kuruhukira I Kibuye aho ngo bazaganira n’ubuyobozi bw’akarere.

Yagize ati, “Bazamarayo umunsi wose basure ubuyobozi bw’akarere ka Karongi hanyuma basure abaturage bo muri ako karere babaganirize hanyuma ibyo byose nibirangira bafate umwanya wo kujya kwidagadura kumazi bajye koga hanyuma kumugoroba batahe ibintu byose bazaba basuye nibyo tuzababaza kuir final”.

Iri rushanwa rya Miss & Mr Elegancy ryaherukaga kubera mu Rwanda ku wa 9 Mutarama 2016, icyo gihe ryabereye muri Hôtel des Mille Collines. Ryegukannwe n’uwitwa Chris Junior Rutagengwa wabaye Rudasumbwa naho Nasra Umutoni agirwa Nyampinga waryo bakaba barafashijwe kurangiza imishinga yabo nk’uko bari barabisezeranyijwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo